1Israheli ashyira nzira, ajyana ibyo yari atunze byose. Ageze i Berisheba, atura ibitambo Imana ya se Izaki.
2Nuko Imana ibwira Israheli imubonekeye nijoro mu nzozi, iti «Yakobo, Yakobo». Na we arasubiza ati «Ndi hano».
3Iramubwira iti «Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko nzahakugirira umuryango ukomeye.
4Nzamanukana nawe mu Misiri; byongeye kandi, ni jye uzakuzamurayo. Kandi Yozefu ni we uzahumbya amaso yawe.»
5Yakobo ava i Berisheba.
Nuko abahungu ba Israheli bashyira se, abana babo, n’abagore babo ku magare Farawo yari yohereje ngo abazane.
6Bajyana imikumbi yabo n’ibyo bari barungukiye mu gihugu cya Kanahani byose. Nuko Yakobo agenda yerekeza mu Misiri, hamwe n’urubyaro rwe rwose.
7Abahungu be n’abakobwa be, n’abana babo bose, mbese urubyaro rwe rwose, abajyana mu Misiri.
8Dore amazina y’abahungu ba Israheli, ari we Yakobo, uko bagiye mu Misiri.
Rubeni, imfura ya Yakobo.
9Bene Rubeni ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.
10Bene Simewoni ni Yemuweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sohari, na Sawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi.
11Bene Levi ni Gerishoni, Kehati na Merari.
12Bene Yuda ni Eri, Onani, Shela, Pereshi na Zera. Ariko Eri na Onani bari baraguye mu gihugu cya Kanahani. Bene Pereshi ni Hesironi na Hamuli.
13Bene Isakari ni Tola, Puwa, Yobu na Shimeroni.
14Bene Zabuloni ni Seredi, Eloni na Yahuleyeli.
15Abo ni bo bahungu Leya yabyariye Yakobo mu kibaya cya Aramu; yamubyariye kandi n’umukobwa Dina. Bose hamwe, abahungu n’abakobwa bari mirongo itatu na batatu.
16Bene Gadi ni Sifiyoni, Hagi, Shuni, Esiboni, Eri, Arodi na Areli.
17Bene Asheri ni Yimuna, Yishiwa, Yishiwi, Beriya na mushiki wabo Sera. Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli.
18Abo ni bo bahungu ba Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu cumi na batandatu.
19Abana ba Rasheli muka Yakobo ni Yozefu na Benyamini.
20Yozefu yabyariye mu Misiri Manase na Efurayimu, ababyarana na Asinata, umukobwa wa Poti‐Fera, umuherezabitambo wo mu mugi witwa Oni.
21Bene Benyamini ni Bela, Bekeri, Ashibeli, Gera, Nahamani, Ehi, Roshi, Mupimu, Hupimu na Aridi.
22Abo ni bo bahungu Rasheli yabyariye Yakobo; bose hamwe ni abantu cumi na bane.
23Mwene Dani ni Hushimu.
24Bene Nefutali ni Yahiceli, Guni, Yezeri na Shilemu.
25Abo ni bo bana ba Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abo ni bo yabyariye Yakobo, abantu barindwi.
26Abantu bose bo mu muryango wa Yakobo bamukomokaho, basuhukiye mu Misiri, abagore b’abahungu ba Yakobo batabariwemo, bari mirongo itandatu na batandatu.
27Abahungu Yozefu yabyariye mu Misiri bari babiri. Umubare w’abantu bose bo mu nzu ya Yakobo bagiye mu Misiri bari mirongo irindwi.
28Yakobo atuma Yuda kuri Yozefu ngo bahurire muri Gosheni. Nuko bagera mu gihugu cya Gosheni.
29Yozefu ateguza igare rye, maze ajya gusanganira se Israheli muri Gosheni. Akimubona, aherako amugwa mu nda, ararira, bishyira kera amuhobera.
30Israheli abwira Yozefu, ati «Noneho n’aho napfa nta cyo bitwaye, ubwo maze kukubona ukaba ukiriho.»
Yakobo atura mu Misiri31Nuko Yozefu abwira abavandimwe be n’umuryango wa se, ati «Ngiye kubimenyesha Farawo, maze mubwire nti ’Abavandimwe banjye n’inzu ya data bari batuye mu gihugu cya Kanahani baje bansanga.
32Abo bantu ni abashumba, borora amatungo. Bazanye imikumbi n’amashyo yabo n’ibiri ibyabo byose.’
33Bityo Farawo nabahamagara akababaza, ati ’Umwuga wanyu ni uwuhe?’
34muze kumusubiza, muti ’Abagaragu bawe turi abashumba kuva mu buto bwacu kugeza ubu, twebwe ubwacu kimwe na ba sogokuru bacu.’ Bityo muzashobora gutura mu gihugu cya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazira uwitwa umushumba wese.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.