Zaburi 73 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amahirwe y’abagiranabi bafite ubu azaherukwa n’igihano gikomeye

1Ni zaburi ya Asafu.

Koko, Imana ikunda Israheli,

n’abafite umutima ukeye bose.

2Nyamara hari hato ngasitara,

habuze gato ngo ngwe;

3kubera ishyari nari mfitiye abagiranabi,

kubona byose ari bo bihira!

4Nta cyo bigomwa kugeza bapfa,

igifu cyabo gihora cyuzuye;

5nta cyo bazi mu miruho y’abantu,

ibyago bibacaho bikagwira abandi.

6Ubwirasi burababereye nk’umutako,

urugomo rubizihiye nk’umwambaro;

7umurengwe ubatera kurebana agasuzuguro,

ubucakura bukabasaguka umutima.

8Barannyegana, bakavugana ububisha,

bigamba uko bari buhemuke;

9imvugo yabo itera no mu ijuru,

akarimi kabo kararitse ibyo ku isi.

10Ni yo mpamvu umuryango wanjye ubohokaho,

bakawuhira amagambo yabo nk’amazi,

11bavuga bati «Imana izabimenya ite?

Uwo hejuru iriya hari icyo yimenyera?»

12None ngaha abagiranabi,

baragwiza umutungo, nta cyo bikanga.

13Naho jye kugumana ubupfura byamariye iki,

ngo aha ndaharanira ubuziranenge!

14Buri munsi ndakubitwa,

kandi buri gitondo ngahabwa igihano;

15nyamara iyo niyemeza kuvuga nka bo,

najyaga kuba ngambaniye abana bawe tuva inda imwe!

16Nuko mbanza gutekereza ngo mbyumve;

ariko nsanga bimbereye urujijo,

17kugeza ubwo ninjira mu Ngoro y’Uhoraho,

maze nsobanukirwa iby’amaherezo yabo.

18Ni koko, wabaganishije aharindimuka,

ngo ubagushe mu mutego!

19Mbega ngo baracemererwa mu kanya gato!

Bahindutse ubusa bishwe n’ubwoba!

20Nk’uko umuntu arota inzozi yakanguka akazibagirwa,

nawe Nyagasani, uzabasuzugure, woye no kwibuka uko basa.

21Igihe umutima wanjye wari wuzuye amaganya,

nashengutse umubiri wose,

22bwari ubugoryi bwo kutabyumva,

nari igicucu mu maso yawe!

23Koko icyo gihe cyose nari kumwe nawe,

umfashe ukuboko kw’iburyo.

24Uzanyoboresha inama zawe,

maze uzangeze mu ikuzo ryawe.

25Ni nde wundi ngira mu ijuru wo kuntabara?

Nta kindi kindi nakwifuza hano ku isi, kandi ngufite!

26Umubiri wanjye n’umutima wanjye bishobora gucogora,

ariko wowe, Mana yanjye, uri urutare negamiye

n’umugabane wanjye iteka ryose!

27Ngaha abakujya kure bararimbuka,

abaguhungaho ukabatsemba.

28Naho jyewe, kwegera Imana ni yo mahirwe yanjye;

Nyagasani Uhoraho, ni we niringiye,

kugira ngo nzarate ibyiza byose yakoze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help