Yohani, iya 2 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri — nyamara si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abandi bose bashoboye kumenya ukuri —

2mbitewe n’ukuri kudutuyemo, kandi kukazatugumamo ubuziraherezo.

3Twese nitugire ineza, impuhwe n’amahoro bituruka ku Mana Data, no kuri Yezu Kristu Umwana wayo, mu kuri no mu rukundo.

Itegeko twahawe n’Imana Data

4Nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse.

5Dore rero Mubyeyi, icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro: tujye dukundana.

6Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira.

Inyigisho za Kristu

7Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu.

8Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye.

9Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.

10Nihagira umuntu uza abagana, atari uzanye izo nyigisho, ntimukamwakire iwanyu, ndetse ntimukamuramutse;

11kuko umuramukije, aba asangiye na we ibikorwa bye bibi.

Gusezera

12Mfite byinshi nagombaga kubandikira, nyamara sinshaka gukoresha urupapuro na wino; kuko nizeye kuzaza iwanyu nkabibibwirira ubwanjye, kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.

13Abana b’umuvandimwe wawe watoranyijwe, na bo baragutashya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help