1Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu.
2Nuko abwira ibyegera bye, ati «Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.»
3Koko Herodi yari yarafashe Yohani, aramuboha aranamufungisha, abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo.
4Kuko Yohani yamubwiraga, ati «Ntibyemewe ko umutunga.»
5Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi.
6Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa.
7Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose.
8Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati «Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita.»
9Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha.
10Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe.
11Umutwe bawuzana ku mbehe, bawuha wa mukobwa, awushyira nyina.
12Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.
Yezu agaburira abantu ibihumbi bitanu(Mk 6.30–44; Lk 9.10–17; Yh 6.1–14)13Yezu amaze kubyumva, ajya mu bwato, agana ahantu h’ubutayu hitaruye; rubanda rubimenye ruva mu migi, rumukurikira ku maguru.
14Amaze kwambuka, abona abantu benshi, abagirira impuhwe; akiza ibimuga byabo.
15Bugorobye, abigishwa be baramwegera, bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya.»
16Ariko Yezu we arababwira ati «Bikwirirwa bajyayo; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.»
17Baramusubiza bati «Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa.»
18Arababwira ati «Nimubinzanire hano.»
19Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda.
20Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri!
21Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana.
Yezu agenda ku mazi(Mk 6.45–52; Yh 6.16–21)22Nuko Yezu aherako ategeka abigishwa be kujya mu bwato no kumutanga hakurya, igihe agisezerera rubanda.
23Amaze kubasezerera, azamuka umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Umugoroba ukuba ari wenyine.
24Naho ubwato bwari bugeze kure y’inkombe, buhungabanywa n’imivumba, kuko umuyaga wabuturukaga imbere.
25Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja.
26Abigishwa babonye agenda hejuru y’inyanja, bakuka umutima, bati «Ni Baringa!» Bashya ubwoba, ni ko kuvuza induru.
27Ako kanya Yezu arababwira, ati «Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!»
28Petero ni ko kumusubiza ati «Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi.»
29Yezu ati «Ngwino.» Nuko Petero ava mu bwato agenda ku mazi asanga Yezu.
30Ariko abonye ko umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atera hejuru ati «Nyagasani, nkiza!»
31Ako kanya Yezu arambura ukuboko, aramusingira, ati «Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?»
32Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha.
33Abari mu bwato bamupfukamira bavuga bati «Koko uri Umwana w’Imana!»
Yezu akiza abarwayi mu gihugu cya Genezareti(Mk 6.53–56)34Bamaze kwambuka, bagera mu karere ka Genezareti.
35Abantu b’aho bamumenye, bakwiza inkuru muri ako karere kose; ni ko kumuzanira abarwayi babo bose.
36Baramwinginga ngo abareke bakore ku ncunda z’igishura cye gusa, nuko abazikozeho bose bagakira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.