1Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu, bavugaga bati «Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo, n’ububasha ni iby’Imana yacu,
2kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.»
3Bungamo bati «Alleluya! None umwotsi waryo uriho uracumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka.»
4Nuko ba Bakambwe makumyabiri na bane hamwe na bya Binyabuzima bine barapfukama, basenga Imana yicaye ku ntebe y’ubwami, bavuga bati «Amen! Alleluya !»
5Nuko ijwi riranguruye rituruka mu ntebe y’ubwami, rivuga riti «Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo, namwe abayitinya, abakuru n’abato.»
6Ndongera numva ibimeze nk’amajwi y’inteko nyamwinshi z’abantu, ameze nk’urusumo rw’amazi magari cyangwa umuhindagano w’inkuba zikaze, bavuga bati «Alleluya, kuko Nyagasani Imana yacu, Mushoborabyose, yagaragaje ingoma ye.
7Nitwishime, tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye.
8Yahawe kwambara hariri ibengerana kandi itanduye. Koko rero uwo mwambaro wa hariri ni ibikorwa biboneye by’abatagatifu.»
9Nuko umumalayika arambwira ati «Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.» Hanyuma yungamo ati «Ayo magambo ni ay’Imana ubwayo.»
10Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.
Ifarasi yererana n’Uyicayeho11Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera.
12Amaso ye ameze nk’umuriro ugurumana, afite n’amakamba menshi ku mutwe; akagira n’izina ryanditse ritagira undi warimenya, uretse we wenyine.
13Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana.
14Ingabo z’ijuru zari zimukurikiye ku mafarasi y’umweru, zambaye imyambaro yera kandi itanduye.
15Mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye, kugira ngo arimbure amahanga. Azayagenga n’inkoni y’icyuma, kandi ubwe azakandagira mu rwengero rwa divayi y’uburakari bw’Imana, Mushoborabyose.
16Ku gishura cye no ku kibero cye handitse iri zina ngo «Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi.»
17Nuko mbona umumalayika uhagaze mu zuba, avuga mu ijwi riranguruye abwira ibisiga byatambaga mu kirere hejuru cyane, ati «Nimuze, mukoranire hamwe, maze musangire ifunguro ritubutse Imana ibahaye,
18murye inyama z’abami, iz’abatware, iz’abanyamaboko, iz’amafarasi n’abayagenderaho, n’inyama z’abantu bose, abigenga n’abacakara, abato n’abakuru.»
19Ndongera mbona Igikoko, n’abami b’isi n’ingabo zabo, bakoraniye kurwanya uwicaye ku ifarasi n’ingabo ze.
20Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure.
21Abandi bamarwa n’inkota yasohokaga mu kanwa k’uwicaye ku ifarasi; maze ibisiga byose birengwa inyama zabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.