Abanyakolosi 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo.

2Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu,

3We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.

4Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’amaryohereza.

5N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka.

Pawulo abashishikariza kwibumbira muri Kristu

6Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe;

7mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.

8Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.

9Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri,

10kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.

11Mwagenywe muri We; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’imibiri yanyu.

12Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.

13Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose.

14Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.

15Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana nk'ingaruzwamuheto inyuma ya Kristu utahanye intsinzi ku bw'umusaraba we.

16Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato.

17Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu.

18Ntihakagire kandi ababavutsa amahoro bakurikiza utugenzo tudafite akamaro, bagasenga abamalayika, bakirata ko babonekewe, bakurikije ibitekerezo byabo by’amanjwe.

19Bene abo bitandukanyije n’Umutwe uhuza kandi ukagaburira umubiri wose, ukawukuza ubigirishije imitsi n’ingingo, nk’uko Imana ibishaka.

Gupfa no kuzukana na Kristu

20Ubwo mwapfanye na Kristu, mukagobotorwa ku by’isi, ni iki cyatuma mugenza nk’aho mukiri ab’isi,

21mugakurikiza bene iyi miziro, ngo «Wifata iki!», cyangwa «Ntusomeho!», cyangwa «Ntukoreho!»

22Kandi ibyo byose bizashira mukibikoresha! Ngayo amategeko n’inyigisho z’abantu!

23Koko, ibyo byose wagira ngo birimo ubwenge, cyangwa ngo bigamije gushimisha Imana mu kwicisha bugufi no kwigomwa, nyamara nta kamaro bifite na gato ko gucubya irari ry’umubiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help