1Benyamini abyara Bela w’imfura ye, Ashubeli ni uwa kabiri, Ahura ni uwa gatatu,
2Noha ni uwa kane na Rafa ni uwa gatanu.
3Bela abyara abahungu ari bo: Adari, Gera se wa Ehudi,
4Abishuwa, Nahamani, Ahowa,
5Gera, Shefutani na Huramu.
6Aba ni bo bene Ehudi, ni bo babaye abatware b’amazu y’abaturage b’i Geba, kandi babahungishiriza i Manahati:
7ni Nahamani, Ahiya na Gera (ni we wabahungishije) kandi abyara Uza na Ahihudi.
8Sharayimu yirukanye abagore be babiri Hushima na Bahara, ari mu mirambi ya Mowabu.
9Ku mugore we wundi Hodesha, abyara Yobabu, Sibiya, Mesha na Malikomu,
10Yawusi, Sakiya na Marima. Abo ni bo bahungu be, abatware b’amazu.
11Kuri Hushimu yari yarabyaye Abitubu na Elipali.
12Bene Elipali ni Eberi, Misheyamu na Shemedi. Ni we wubatse Ono na Lodi n’insisiro zaho.
13Beriya na Shema bari abakuru b’imiryango y’abatuye i Ayaloni. Ni bo birukanye abaturage b’i Gati barahunga.
14Abavandimwe babo bitwaga Shashaki na Yeremoti.
15Zebadiya, Aradi, Ederi,
16Mikayeli, Yishupa na Yoha bari bene Beriya.
17Zebadiya, Meshulamu, Hiziki, Heberi,
18Yishumerayi, Yiziliya na Yobabu bari bene Elipali.
19Yakimu, Zikuri, Zabudi,
20Eliyonayi, Siletayi, Eliyeli,
21Adaya, Beraya, na Shimurati bari bene Shimeyi.
22Yishupani, Eberi, Eliyeli,
23Abudoni, Zikuri, Hanani,
24Hananiya, Elamu, Antotiya,
25Yifudeya na Penuweli bari bene Shashaki.
26Shamusherayi, Shehariya, Ataliya,
27Yareshiya, Eliya, na Zikuri, bari bene Yerohamu.
28Abo bose bari abatware b’amazu yabo, hakurikijwe ibisekuruza byabo. Bari batuye i Yeruzalemu.
29I Gibewoni hari hatuye uwashinze Gibewoni, ari we Yeyeli; umugore we akitwa Mahaka.
30Yabyaye umuhungu we w’imfura Abudoni, na Suri, Kishi, Behali, Neri, Nadabu,
31Gedori, Ahiyo, Zekeri na Mikiloti.
32Mikiloti uwo abyara Shimeya. Abo na bo, kimwe n’abavandimwe babo, bari batuye i Yeruzalemu.
Abakomoka kuri Sawuli33Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani, Malekishuwa, Abinadabu na Eshibehali.
34Umuhungu wa Yonatani ni Meribehali. Meribehali abyara Mika.
35Bene Mika ni Pitoni, Meleki, Tareya na Ahazi.
36Ahazi abyara Yehoyada. Yehoyada abyara Alemeti, Azimaweti na Zimiri. Zimiri abyara Mosa.
37Mosa abyara Bineya, Bineya abyara Rafa, Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli.
38Aseli abyara abana batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu, Bokuru, Ismaheli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose ni bo bene Aseli.
39Bene Esheki, umuvandimwe wa Aseli ni Ulamu w’imfura ye, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.
40Bene Ulamu bari abagabo b’intwari ku rugamba bazi kurasanisha imiheto. Bari bafite abana benshi n’abuzukuru; bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari bene Benyamini.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.