1Yudita arababwira ati «Nimutege amatwi, bavandimwe. Mufate uyu mutwe, maze muwumanike hejuru y’inkike yanyu.
2Noneho umuseke numara gukeba, n’izuba ritangiye kurasa ku isi, mufate buri wese intwaro ze, maze umugabo wese muzima aze gusohoka mu mugi. Abo bantu mubahe umutware, mbese nk’aho mwaba mushaka kumanuka mu gisiza mugana itsinda rya mbere ry’Abanyashuru badusatiriye. Ariko ntimumanuke!
3Bazihutira gufata intwaro zabo, ngo basubire mu ngando, bakangure abagaba b’ingabo za Ashuru. Noneho baze kuvuduka binjire mu ihema rya Oloferinesi, maze be kumubona. Ubwoba bubatahe, maze babahungire kure;
4mwebwe mubatsinde mu nzira banyura zose.
5Ariko mbere yo gukora ibyo, nimubanze mumpamagarire Akiyoro w’Umuhamoni, kugira ngo yirebere ubwe kandi ahamye ko uyu koko ari uwari wasuzuguye inzu ya Israheli akamwohereza muri twe nk’usanga urupfu.»
6Bahamagara Akiyoro ava mu nzu ya Oziya. Akihagera, arabukwa umutwe wa Oloferinesi wari ufashwe n’umwe mu bari bateraniye aho, nuko agwa yubamye, ararabirana.
7Bamaze kumubyutsa, yijugunya ku birenge bya Yudita, yunama cyane imbere ye, maze aravuga ati «Vugwa ibigwi mu mahema yose ya Yuda, no mu mahanga yose; kandi abazumva izina ryawe bazashye ubwoba!
8Ngaho, ntekerereza ibyo wakoze byose muri iyi minsi.» Yudita na we, ahagaze hagati muri iyo mbaga, amurondorera ibyo yakoze byose kuva ku munsi asohotse muri Betuliya kugeza muri uwo mwanya yavugagaho.
9Arangije kuvuga, imbaga yose itera hejuru n’amashyi y’urufaya, umugi wuzura urusaku rw’ibyishimo.
10Akiyoro abonye ibyo Imana ya Israheli yari yakoze byose, yemera Imana cyane, arigenyesha, maze yakirwa bidasubirwaho mu muryango w’Abayisraheli.
Bagowasi ahishura umurambo wa Oloferinesi11Umuseke ukebye, bamanika umutwe wa Oloferinesi ku nkike y’umugi. Buri muntu afata intwaro ze, maze basohoka udutsiko bagana ku manga y’umusozi.
12Abanyashuru bababonye, bohereza intumwa ku bakuru babo, na bo babimenyesha abagaba babo, abatware bategekaga ingabo igihumbi, n’abandi bategetsi babo bose.
13Bajya ku ihema rya Oloferinesi, nuko babwira uwari ushinzwe ibye byose, bati «Kangura umutegetsi wacu, kuko ba batindi b’abacakara batinyutse kumanuka kurwana natwe ngo tubatsembe burundu.»
14Bagowasi rero ni ko kwinjira. Akomanga ku nyegamo y’ihema, agira ngo Oloferinesi aryamanye na Yudita.
15Ariko kuko nta wakomaga, yigizayo inyegamo, yinjira mu cyumba cyo kuraramo. Nuko amusanga ari intumbi, arambaraye hasi imbere y’urwuririro, bamuciye umutwe.
16Bagowasi arataka cyane, ararira, aratsikimba, araboroga, ashishimura imyambaro ye.
17Nuko yinjira mu ihema aho Yudita yari acumbitse, ntiyahamusanga. Avuduka agana imbaga, abogoza ati
18«Abacakara bigaragambije! Umugore umwe w’Abahebureyi ateje ikimwaro inzu y’umwami Nebukadinetsari. Dore Oloferinesi agaramye ku butaka, bamuciye umutwe!»
19Babyumvise, abatware b’ingabo za Ashuru bashishimura imyenda yabo; baradagadwa cyane, bavuza induru, maze ingando yose bayikwiza imiborogo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.