1Nuko Imana ivuga aya magambo yose, iti
2«Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara:
3Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.
4Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mu mazi akikije isi.
5Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke; kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga,
6nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi.
7Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho atazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe.
8Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.
9Uzakore imirimo yawe yose mu minsi itandatu,
10naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu.
11Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato, akawiyegurira.
12Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.
13Ntuzice umuntu.
14Ntuzasambane.
15Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu.
16Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.
17Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa inka ye cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.»
18Icyo gihe, imbaga yose yumvaga inkuba n’imyoromo y’impanda, bakabona ibishashi by’umuriro n’umusozi ucucumuka umwotsi; uko babyitegereza bagahinda umushyitsi, maze bagahagarara ahitaruye.
19Babwira Musa, bati «Utwibwirire wowe, tuzumva; naho Imana ntituvugishe, hato bitatuviramo gupfa!»
20Musa asubiza imbaga, ati «Mwigira ubwoba! kuko Imana yazanywe no kugira ngo ibagerageze, maze muhore muyitinya kandi mwekuzacumura.»
21Nuko Imbaga iguma ahitaruye, naho Musa yegera umwijima ubuditse, aho Imana yari iri.
Amategeko yerekeye urutambiro22Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Ubwire Abayisraheli uti ‘Mwiboneye ubwanyu ko nabavugishije nturuka mu ijuru.
23Ntimuzangenzereze nk’imana icuzwe muri feza cyangwa se muri zahabu; muramenye ntimuzihimbire ibintu nk’ibyo.
24Uzanyubakire urutambiro rw’igitaka, ari na rwo uzaturiraho ibitambo byawe bitwikwa, n’ibitambo by’ubuhoro, intama zawe n’ibimasa byawe. Ahantu hose nzaguhamagarira kunsenga, nkwibutsa izina ryanjye, nzahagusanga maze mpaguhere umugisha.
25Niba unyubakiye urutambiro rw’amabuye, ntuzarwubakishe amabuye abajwe, kuko kuyabajisha umutwero — byaba kuyaka ubusugi bwayo.
26Ntuzazamukire ku madarajya ujya ku rutambiro rwanjye, kugira ngo batabona ko nta cyo wambariyeho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.