Icya kabiri cy'Abamakabe 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Nikanori atuka Imana

1Nikanori ngo amenye ko Yuda n’abantu be bari mu karere ka Samariya, yiyemeza kubatera nta cyo yishisha ku munsi w’isabato.

2Abayahudi bari baramukurikiye ku gahato baramubwira bati «Sigaho, wijya kubica bunyamaswa kandi kigome bene ako kageni, ahubwo hesha ikuzo umunsi Umugenga wa byose yahisemo, akawutagatifuza.»

3Nuko uwo mugome urengeje urugero, ababaza niba mu ijuru hari Umutegetsi wigeze ategeka guhimbaza umunsi w’isabato.

4Na bo baramusubiza bati «Ni Nyagasani, Nyir’ubuzima ubwe, Umutegetsi w’ijuru, wategetse kubahiriza umunsi wa karindwi.»

5Undi na we arabasubiza ati «Nanjye ndi umutegetsi ku isi: ntegetse ko bafata intwaro, bagatunganya umurimo w’umwami.» Nyamara ariko, ntiyashoboye kurangiza uwo mugambi we w’ubugome.

Amabwiriza n’inzozi bya Yuda

6Ubwo Nikanori yiteraga hejuru n’ubwirasi bwe burengeje urugero, yiyemeza kuzubaka urwibutso rw’ineshwa rya Yuda na bagenzi be, arwubakishije imicuzo yabo,

7Makabe we yagumanye icyizere kidahungabana, yiringira rwose kuzabona ubuvunyi bwa Nyagasani.

8Yashishikarizaga abari kumwe na we kudatinya igitero cy’abanyamahanga, ahubwo ngo bajye bibuka ubuvunyi bwigeze guturuka kuri Nyir’ijuru, bamenye ko n’icyo gihe nyine Umushoborabyose azabaha gutsinda.

9Agumya kubarema agatima yifashishije ibitabo by’Amategeko n’iby’Abahanuzi, abibutsa intambara barwanye, bityo abavugururamo ubutwari.

10Amaze kubatera inkunga atyo, abaha amabwiriza ye, anabereka ububi bw’abanyamahanga, n’ukuntu baciye ku ndahiro yabo.

11Ngo arangize kurema agatima buri muntu muri bo, bidaturutse ariko ku cyizere cy’ingabo cyangwa cy’amacumu, ahubwo biturutse ku magambo meza, abarotorera inzozi zikwiye kwemerwa, ibintu mbese bisa n’ibonekerwa, birabashimisha bose.

12Dore ibyo yari yabonye: Oniyasi, uwahoze ari umuherezabitambo mukuru, akaba umuntu w’umugiraneza, urangwa no kwicisha bugufi n’imico ituje, akagira imvugo ya gipfura kandi akaba yaranitoje kuva mu bwana bwe imigenzo myiza yose, yari ateze amaboko asabira umuryango wose w’Abayahudi.

13Hanyuma Yuda yongera kubonekerwa kuri ubwo buryo n’umuntu warangwaga n’imvi ze n’ubukuru bwe, afite icyubahiro n’ikuzo by’agatangaza.

14Ubwo Oniyasi afata ijambo, agira ati «Uyu muntu ni incuti y’abavandimwe be, usabira cyane umuryango n’umurwa mutagatifu uko wakabaye; ni we rero Yeremiya, umuhanuzi w’Imana.»

15Hanyuma Yeremiya arambura ukuboko kw’iburyo ahereza Yuda inkota ya zahabu, amubwira ati

16«Akira iyi nkota ntagatifu, uyihawe n’Imana ukazayitsembesha abanzi.»

Imyiteguro y’intambara(1 Mak 7.39–42)

17Abayahudi bamaze gukomezwa n’ayo magambo atagira uko asa ya Yuda, ashobora gutera abasore ubutwari akabaha n’umutima wa kigabo, biyemeza kutajya mu ngando, ahubwo bahitamo gutera umwanzi bakamurwanya n’imbaraga zabo zose, babitewe no gutinya ibyago byagwirira umugi, iyobokamana, n’Ingoro.

18Koko rero, icyari kibabaje cyane si abagore babo, n’abana babo, abavandimwe na bene wabo, ahubwo mbere na mbere bari batewe impungenge n’Ingoro ntagatifu.

19Amaganya y’abari basigaye mu mugi na yo ntiyari make, kuko bari bahagaritswe umutima n’urwo rugamba rugiye kuremera ku gahinga.

20Igihe bose bagitegereje uko biza kugenda, abanzi bamaze kwiyegeranya no kujya mu myanya yabo ku rugamba, inzovu zashyizwe ahazitunganiye n’abanyamafarasi batondetswe hirya no hino,

21Makabe we yariho yitegereza ubwinshi bw’icyo gitero, intwaro zabo z’amoko anyuranye, n’inzovu zabishe. Nuko arambura amaboko ayerekeje ku ijuru, maze yambaza Nyagasani we ukora ibitangaza, yizeye ko atari intwaro zitanga gutsinda, ahubwo ko ari we ubiha ababikwiye, akurikije uko yabigennye.

22Hanyuma asenga, agira ati «Nyagasani, ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yudeya, wohereje umumalayika wawe maze yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu mu ngabo za Senakeribu;

23n’ubu rero, Mutegetsi w’ijuru, ongera wohereze umumalayika mwiza atujye imbere, kugira ngo abatere ubwoba, bakangarane.

24Ukuboko kwawe kw’impangare nigukubite abadusatira, bazanywe no kuvuma umuryango wawe mutagatifu.» Asoza atyo isengesho rye.

Nikanori atsindwa akicwa(1 Mak 7.43–49)

25Igihe ingabo za Nikanori zasatiraga mu rusaku rw’uturumbeti no mu ndirimbo z’intambara,

26ingabo za Yuda zisakirana n’abanzi, ari na ko batakamba kandi basenga.

27Barwanishaga amaboko naho imitima yabo isenga Imana, nuko bararika abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu, bashimishwa cyane n’iyo neza Imana yabagiriye.

28Iby’iyo ntambara birangiye, uko bariho bidagadura mu byishimo, baza kumenya intumbi ya Nikanori, uko yagacurangukanye n’imyambaro ye y’intambara.

29Muri urwo rwamo n’uwo muvurungano, bashimiraga Umutegetsi usumba byose, mu rurimi rw’abasekuruza.

30Hanyuma, Yuda wari waritanze wese ku mubiri no kuri roho agirira bene wabo, agakomereza abenegihugu urukundo yabakunze kuva akiri muto, ategeka ko baca umutwe wa Nikanori ndetse n’ukuboko bakagucira mu rutugu, maze bakabijyana i Yeruzalemu.

31Nuko na we ubwe yigirayo; amaze guhamagaza abenegihugu no gushyira abaherezabitambo imbere y’urutambiro, yohereza abajya kuzana abantu bo mu Kigo.

32Nuko abereka umutwe wa rya shyano Nikanori, n’ukuboko icyo gipfamutima cyari cyararamburanye agasuzuguro kikwerekeje ku Ngoro ntagatifu y’Umushoborabyose.

33Amaze guca ururimi rw’icyo cyago Nikanori, ategeka ko barucagaguramo ibice bakarujugunyira ibisiga, naho ukuboko kwe yari yakoresheje ibinyabasazi bakakubamba ahateganye n’Ingoro.

34Nuko bose berekeza ibisingizo byabo mu ijuru, bashimira Nyagasani Nyir’ikuzo muri aya magambo: «Nahabwe impundu Uwarengeye Ahantu hatagatifu, akaharinda ubwandure!»

35Yuda amanika umutwe wa Nikanori mu Kigo, kugira ngo ube ikimenyetso kigaragariza bose ubuvunyi bwa Nyagasani.

36Ubwo bose hamwe bemeza bakoresheje itora, ko batazareka uwo munsi wibagirana, ahubwo ko uzajya uhimbazwa kuwa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwitwa Adari mu cyaramu, ku munsi ubanziriza uwa Maridoki.

Umwanzuro w’umwanditsi

37Nguko uko ibya Nikanori byagenze. Kubera ko, kuva icyo gihe Umugi wagumye mu maboko y’Abahebureyi, nanjye ni aha ngaha ndangirije iki gitabo.

38Niba imyandikire yacyo yari iboneye kandi ikaba yageze ku cyo igamije, ngicyo icyo nashakaga. Ariko se niba iyo myandikire ifite agaciro gake kandi ikaba nta n’icyo ivuze? Sinashoboye kugira ikindi ndenzaho . . .

39Nk’uko ari bibi kunywa divayi yonyine cyangwa amazi yonyine, naho divayi ifunguje amazi ikaba nziza ikanashimisha, ni na ko ubuhanga bwo gutondekanya inkuru bunogera abasoma igitabo. Aha ngaha rero ni ho ndangirije.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help