Izayi 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

V. IBURIRWA RYA ISRAHELI NA YUDAUmuhengeri usenya Samariya

1Uragowe! Wowe kamba ry’ubwibone bw’abasinzi b’i Efurayimu.

Uzabona ishyano, wowe wubatswe hejuru y’ikibaya kirumbuka,

kuko umeze nk’indabyo zumiranye,

zitatse ku mutwe w’abazahajwe na divayi.

2Dore umurwanyi ukomeye, aturutse kuri Uhoraho,

ameze nk’amahindu y’urubura n’inkubi y’umuyaga urimbura,

cyangwa se umuhengeri utumbagira amazi akarenga inkombe,

azatsemba byose n’ingufu nyinshi.

3Azaribata rya kamba ry’ubwibone bw’abasinzi b’i Efurayimu,

4na za ndabyo zumiranye zitatse ku mutwe

w’abatuye hejuru y’ikibaya kirumbuka.

Bazamera nk’imbuto y’umutini, ihishije mbere y’icyi :

uyirabutswe wese, agahera ko ayifata akayimira.

5Uwo munsi, Uhoraho Umugaba w’ingabo,

azaba ikamba ribengerana, urugori n’umutako,

bitatse ku mutwe w’abasigaye b’umuryango we.

6Ni we mwuka w’ubutabera w’abaca imanza zitabera,

akaba ubutwari bw’abirukana umwanzi mu marembo y’umugi.

Abasinzi bashungera Izayi

7Abaherezabitambo n’abahanuzi barayobye kubera divayi,

baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze,

ibiyobyabwenge birabayobeje na divayi irabatabitse,

baradandabirana kubera ibinyobwa bikaze,

barayoba mu ibonekerwa ryabo, bakibeshya igihe bahanura.

8Ameza yabo yuzuyeho ibirutsi binuka,

imyanda yabo bayikwije ahantu hose.

9Barabazanya bati

«Mbese ni bande uriya muhanuzi ashaka kwigisha ?

Ni bande yaba ashaka gusobanurira iby’ibonekerwa rye ?

Ni abana se bamaze gucuka, cyangwa ni abakiri ku ibere,

10ku buryo yatinyuka kutubwira ngo

’Ca aha, icara, gira utya, tatata, dadada’?

11Nyamara kandi, ni muri iyo mvugo ididimanga,

muri urwo rurimi rw’amahanga,

Uhoraho azavugana n’umuryango we.

12We wari warababwiye ati

«Dore ikiruhuko, nimureke unaniwe aruhuke,

aha ni ahantu h’uburuhukiro.»

Nyamara ntibashatse kumwumva.

13Bityo ijambo ry’Uhoraho kuri bo, rizabe rya rindi:

«Ca aha, icara, gira utya, tatata, dadada!»

Nibaba bagenda, bazitura hasi, babirinduke,

bavunike umugongo, bafatwe n’umutego ubutazawuvamo.

Abagira Yeruzalemu inama mbi nibasigeho!

14Nuko rero, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho,

mwe bashungerezi, bategeka uyu muryango w’i Yeruzalemu.

15Muravuga muti «Twagiranye isezerano n’urupfu,

duhana igihango n’ab’ikuzimu.

N’ubwo haza icyorezo gikaze nticyadushyikira,

kuko dufite ikinyoma ho ubuhungiro,

uburyarya bukaba ubwugamo bwacu.»

16Nyamara, Nyagasani Imana avuze atya:

Dore nshyize muri Siyoni ibuye rikomeye,

ibuye ry’insanganyarukuta kandi ry’agaciro gakomeye,

kugira ngo ribabere ifatizo.

Uzaryishingikiriza wese, nta bwo azanyeganyega.

17Ubutungane buzambera inago yo gupimisha,

ubutabera bumbere imbaho y’amazi.

Urubura ruzakubura ubuhungiro bw’ikinyoma,

amazi ahitane ubwugamo bwanyu.

18Isezerano ryanyu n’Urupfu rizasibangana,

igihango cyanyu n’ikuzimu ntikizafata.

Icyorezo gikaze rero nikiza, kizabayogoze.

19Buri gihe uko kije kizabageraho,

kuko kizahita buri gitondo, ku manywa na nijoro,

igihe muzacyumva muzagira ubwoba bukabije.

20Uburiri buzaba bugufi, ku buryo umuntu atarambya,

ikiringiti kibe gito, ku buryo yiyorosa ntikimukwire.

21Uhoraho agiye guhaguruka,

uko yabigenje ku musozi wa Perasimu,

arakare nko mu kibaya cya Gibewoni,

kugira ngo arangize igikorwa cye kidasanzwe,

asoze umurimo we w’agatangaza.

22None rero, ntimukongere ukundi kumuseka,

hato ingoyi zanyu zitarushaho kubakanaga,

kuko Nyagasani, Uhoraho Umugaba w’ingabo, ambwiye

ko yamaze gufata umugambi wo kurimbura igihugo cyose.

Imigani ibiri yerekeye ku buhinzi

23Nimutege amatwi munyumve!

Nimwitonde, mwumve amagambo yanjye!

24Mbese umuhinzi ujya guhinga umurima we,

amarira igihe cye cyose mu kurima, gutabira,

cyangwa se mu gucoca amasinde gusa?

25Ntageza aho agasanza ubutaka bwe,

hanyuma akabibamo umurama w’icyatsi gihumura neza,

ingano nini n’inkori,

n’andi moko yose y’imbuto, n’ibigori ku ruhande.

26Nuko rero, Imana ni yo imwerekera, ikamwigisha.

27Icyatsi gihumura neza ntigihurishwa imashini,

cyangwa ngo gihonyozwe inziga z’amagare,

ahubwo icyatsi gihumura neza gihurishwa ikibando

kigahonyozwa inshyimbo.

28Ingano se zo zihurwa ku buhe buryo?

Iyo bazihura ntibazisya burundu,

bazinyuza hejuru imashini n’igare riyikurura,

ariko bakirinda kuzimenagura.

29Ibyo na byo bikomoka kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

wigaragaza nk’umujyanama mwiza,

n’umuhanga mu kumenya gukora.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help