Yuda 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:

2nimusenderezwe impuhwe, n’amahoro n’urukundo.

Abigishabinyoma

3Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.

4Koko, mwasesewemo n’abantu banditsweho ubucibwe kuva kera kose; ni abagomeramana bahindanya ineza y’Imana, bakigira ibyomanzi, kandi bakihakana Umutegetsi wacu umwe rukumbi, Umwami wacu Yezu Kristu.

5N’ubwo rero muzi byose ku buryobudasubirwaho, ndashaka kubibutsa ko Uhoraho amaze kugobotora umuryango we mu gihugu cya Misiri, yatsembye abari banze kwemera.

6Nimwibuke kandi ko abamalayika bitesheje agaciro, bakikura mu cyicaro cyabo, maze Imana ikababohera mu mwijima ubuziraherezo, kugira ngo bahategerereze Umunsi ukomeye w’urubanza.

7Naho abaturage ba Sodoma na Gomora, n’abo mu migi iyikikije, bohotse kuri ubwo buryo mu busambanyi kandi bakishimisha ku yindi mibiri itaberanye n’umuntu, bahanishwa igihano cy’umuriro w’iteka, cyabaye akarorero ku bantu bose.

8Ni kuri ubwo buryo abo bantu na bo, mu busazi bwabo, bahindanya umubiri wabo, bagasuzugura Ubutegetsi bw’Imana kandi bagatuka Abakujijwe.

9Nyamara n’igihe Mikayeli, umumalayika mukuru, agiye impaka na Sekibi, basigana ku byerekeye umurambo wa Musa, ntiyatinyutse no guhingutsa igitutsi ngo atuke Sekibi, ahubwo yaravuze ati «Imana izaguhane.»

10Nyamara abo bantu bo, icyo batazi baragituka; n’ibyo bazi kandi ku buryo bw’inyamaswa itazi ubwenge, nta kindi bibamarira usibye kuboreka.

11Bariyimbire, kuko bakurikiye inzira ya Kayini; inyungu ikabashuka, bakagwa mu buyobe bwa Balamu, kandi bakarimbuka kuko bivumbagatanyije nka Kore.

12Abo ni bo banduz isangira ryanyu rya kivandimwe, igihe bakora iminsi mikuru kandi bauzuza inda zabo nta soni bafite. Ni nk’ibicu bitagira amazi bihuherwa n’umuyaga, bakamera nk’ibiti bitagira imbuto kandi ari igihe cy’umwero, ibiti byarandutse kandi byumiranye.

13Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi.

14Abo ni bo kandi umukurambere Henoki, uwa karindwi kuva kuri Adamu, yahanuye, akavuga ibiberekeyeho agira ati «Dore Nyagasani agiye kuza hamwe n’ingaba ze ntagatifu,

15kugira ngo acire abantu bose urubanza, maze ahane abagomeramana base abaziza ibikorwa byabo bibi, n’amagambo agayitse abanyabyaha batiyubaha bavuze, barwaya Imana.»

16Ni abo ngaba rero! Ni abantu bijimye, bahora bijujuta; bakabaho bakurikije irari ryabo bwite, bakavuga amagambo y’ubwirasi kandi bagacacura abantu babigirira gusa kuronka inyungu yabo.

Amabwiriza agenewe abemera

17Naho rero mwebwe, nkoramutima zanjye, nimwibuke amagambo mwabwiwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yezu Kristu.

18Barababwiye bati «Mu bihe bya nyuma hazaduka abantu b’abaneguranyi bazabaho bakurikije ingeso mbi z’ubugomeramana.»

19Ni abo ngaba rero! Ni bo bazana ubushyamirane, bakagira ibitekerezo by’isi, ntibagire muri bo Roho Mutagatifu.

20Mwebweho rero, nkoramutima zanjye, nimushinge imizi mu kwemera kwanyu gutagatifu rwose; musengere muri Roho Mutagatifu;

21mwikomeze mu rukondo rw’Imana; mushingire amizero yanyu ku mpuhwe z’Umwami wacu Yezu Kristu, kugira ngo muronke ubugingo buhoraho.

22Nimugirire impuhwe abagishidikanya;

23mubakize mubakura mu muriro; abandi na bo mubagirire impuhwe ariko zivanze n’ubwoba, mwange n’imyambaro yandujwe n’imibiri yabo.

Gusezera

24Imana imwe rukumbi n’Umukiza wacu, ibarinde icyabagusha icyo ari cyo cyose, ibahingutse mu byishimo muri abaziranenge imbere y’ikuzo ryaro,

25ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Naharirwe ikuzo n’ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha, kuva mu ntangiriro y’ibihe byose byahise, kugeza ubu n’iteka ryose. Amen!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help