Amosi 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

II. ISRAHELI IBURIRWA KUBERA UBUHEMU BWAYOUbutore bwa Israheli n’igihano izahanishwa

1Nimwumve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israheli, mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri.

2Ni mwebwe mwenyine namenye mu miryango yose yo ku isi; ni yo mpamvu nzabibaryoza mbaziza ibicumuro byanyu byose.

Gutorerwa ubuhanuzi nta we ubyiyaka

3Mwabonye abantu babiri bafatanya urugendo

batabanje kubisezerana?

4Mbese hari ubwo intare itontoma mu ishyamba

itabonye icyo ihiga?

Icyana cy’intare se cyomonganya ijwi mu ndiri yacyo

nta cyo cyafashe?

5Mbese inyoni igwa mu mutego nta cyo bayishukishije?

Umutego se washibuka ari nta cyo ufashe?

6Ihembe se ryo, ryavugira mu mugi,

abantu ntibaryamire amajanja?

Hari ubwo se ibyago byatera mu mugi,

atari Uhoraho ubiteye?

7Nyagasani Uhoraho rero nta cyo akora

adahishuriye ibanga rye abagaragu be, abahanuzi.

8Intare itontomye, ni nde utatinya?

Nyagasani Uhoraho avuze, ni nde utahanura?

Samariya izarimbuka

9Nimubyamamaze mu ngoro zo muri Ashuru,

no mu ngoro zo mu gihugu cya Misiri,

muvuge muti «Nimuteranire ku misozi ya Samariya,

mwitegereze imvururu zihari n’ubutsikamirwe buhiganje.

10Ntibazi gukora ibitunganye,

bashimishwa n’urugomo no gusahura.»

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

11Ni yo mpamvu, Nyagasani Uhoraho avuze atya:

Umwanzi azagota igihugu, ayogoze imbaraga zawe,

n’ingoro zawe azisahure.

12Uhoraho avuze atya:

Nk’uko umushumba ashikanuza amaguru abiri

cyangwa igice cy’ugutwi mu rwasaya rw’intare,

ni ko Abayisraheli bazarokorwa,

bo batengamaye i Samariya

mu ntebe nziza no mu mariri anepa.

13Nimwumve kandi mushinje inzu ya Yakobo:

— uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, Imana Umugaba w’ingabo —

14umunsi nzaziza Israheli ibicumuro byayo,

nzasenya urutambiro rw’i Beteli,

inguni zarwo zizasenywa maze zigwe hasi.

15Nzasenya inzu zoroheje n’izikomeye;

inzu ziharaze amahembe y’inzovu nzitsembe,

n’ibizu bya rutura bizariduke.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help