1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni.
Niba Uhoraho atari we wubatse inzu,
ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa.
Niba Uhoraho atari we urinze umugi,
abanyezamu bawo baba bagokera ubusa.
2N’aho mwabyuka mu gitondo cya kare kare,
n’aho mwaryama mukesheje,
mukanahirimbana mushaka ibibatunga,
na bwo mwaba mugokera ubusa;
ibyo byose Uhoraho abiha umukunzi we wisinziriye!
3Ni ukuri koko, abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho,
abuzukuru n’abuzukuruza ni ingororano imuturukaho.
4Abana umuntu abyariye mu busore,
bameze nk’imyambi mu ntoki z’uri ku rugamba.
5Hahirwa umuntu wayujuje mu mutana we!
Nta bwo azaheranwa n’abanzi be,
igihe azaba akotana na bo ku irembo ry’umugi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.