1Banyura Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki, aho hakaba isengero ry’Abayahudi.
2Pawulo rero yinjira mu isengero nk’uko yari abimenyereye, yikurikiranya amasabato atatu yose ajya impaka na bo, ahereye ku Byanditswe.
3Yasobanuraga kandi akerekana ko Kristu yagombaga kubabara, akazuka mu bapfuye. Yungamo ndetse ati «Kristu ni uwo Yezu ndiho mbamenyesha.»
4Bamwe mu Bayahudi baremera, bifatanya na Pawulo na Silasi kimwe n’Abagereki benshi bubahaga Imana, ndetse n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.
5Nyamara Abayahudi bararakara, bakorakoranya abantu b’ibirara bararuje mu mayira, biremamo inteko maze bateza imidugararo mu mugi. Nuko biroha ku nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi ngo babazane imbere y’ikoraniro rya rubanda.
6Bababuze, bakurubana Yasoni n’abandi bavandimwe, babashyira abatware b’umugi, basakuza bati «Abo bantu bateye isi yose hejuru, none bageze hano Yasoni arabakira.
7Abo bose barakora ibinyuranyije n’amategeko ya Kayizari, bavuga ko hari undi mwami witwa Yezu.»
8Urwo rusaku rutera impagarara muri rubanda no mu batware b’umugi,
9bategeka Yasoni na bagenzi be gutanga ingurano, hanyuma barabarekura.
Pawulo na Silasi bakirwa i Beroya10Nuko nijoro abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Ngo bagereyo, binjira mu isengero ry’Abayahudi.
11Abantu b’aho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, bakirana umutima mwiza ijambo ry’Imana, buri munsi bagasesengura Ibyandi tswe, kugira ngo barebe niba ibyo Pawulo avuga ari ko biri.
12Benshi muri bo baremera, kimwe n’Abagerekikazi b’abanyacyubahiro, n’abagabo batari bake.
13Ariko Abayahudi b’i Tesaloniki ngo bamenye ko Pawulo yamamaza ijambo ry’Imana i Beroya, bahita bajyayo, bateza impagarara n’imidugararo ro muri rubanda.
14Uwo mwanya, abavandimwe bohereza Pawulo ku nyanja, naho Silasi na Timote baguma aho ngaho.
15Abari baherekeje Pawulo barakomeza bamugeza Atene, hanyuma bahindukirana ubutumwa bugenewe Silasi na Timote, bubategeka ko bazamugeraho bidatinze.
Pawulo n’abahanga ba Atene16Igihe Pawulo akibategerereje Atene, ashengurwa cyane no kubona uwo mugi ugwiriyemo ibigirwamana.
17Buri munsi yajyaga mu isengero, akajya impaka n’Abayahudi n’abandi bubaha Imana, ndetse no ku karubanda akajya impaka n’abahazaga.
18Hari ndetse n’abahanga bamwe bakurikizaga inyigisho za Epikuri n’iz’Abanyastowa, nuko batangira kujya impaka na we. Bamwe bakabaza bati «Mbese iyo ndondogozi irashaka kuvuga iki?» Abandi bakavuga bati «Agomba kuba ari umwigisha w’imana z’inyamahanga», kuko bumvaga Pawulo yamamaza ibyerekeye Yezu n’izuka.
19Nuko baramufata, bamujyana mu rukiko rwabo rwitwa Areyopago, bavuga bati «Dushobora se kumenya iby’izo nyigisho nshya wamamaza?
20Kuko ibyo utubwira turumva ari ibyaduka, none turifuza kumenya icyo bivuga.»
21Koko rero, Abanyatene bose n’abanyamahanga bahatuye, nta kindi bakoraga uretse kumva no kubara inkuru z’inzaduka.
22Pawulo ahagarara rwagati mu rukiko, araterura ati «Yemwe bantu ba Atene, ndabona ko mushishikarira iyobokamana ku buryo bukataje!
23Koko rero, ubwo nagendagendaga mu mihanda y’umugi wanyu, nagiye mbona amashusho y’Imana zanyu, ndetse ndabukwa n’urutambiro rwanditsweho ngo ’Urw’imana itaramenyekana.’ None rero, iyo Mana musenga mutayizi, ni yo nje kubamenyesha.
24Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’ibiganza by’abantu,
25ntikorerwa n’ibiganza by’abantu nk’aho hari icyo ikennye, ahubwo ni yo iha bose ubugingo, ikabaha umwuka n’ibindi bakeneye byose.
26Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura.
27Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe.
28Ni yo dukesha ubugingo, ubwinyagambure n’ukubaho uko ari ko kose, nk’uko bamwe mu basizi banyu bigeze kubivuga bati ’Koko turi inkomoko yayo.’
29Ubwo rero dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko kamere y’Imana imeze nka bya bishushanyo bibajwe muri zahabu, muri feza, cyangwa se mu ibuye, bikomoka ku bukorikori n’ubugenge bya muntu.
30Imana rero yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, none irahamagara abantu bose iyo bava bakagera ngo bisubireho,
31kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.»
32Pawulo ngo avuge iby’izuka ry’abapfuye, bamwe muri bo bamuha urw’amenyo, abandi baramubwira bati «Kuri iyo ngingo, tuzakumva ikindi gihe!»
33Nuko Pawulo abavamo atyo.
34Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore witwa Damari, n’abandi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.