1Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati
2«Uburiza bwose muri Israheli, uzabunture, bwaba ari ubw’umuntu cyangwa se ubw’itungo: ni ubwanjye.»
3Musa abwira rubanda, ati «Muzajye mwibuka wa munsi mwaviriyeho mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, kuko Uhoraho yabakuyeyo abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ntimuzarye imigati isembuye kuri uyu munsi,
4kuko musohotse ubu ngubu mu kwezi kw’Amahundo.
5Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, n’Abahiti, n’Abahemori, n’Abahivi, n’Abayebuzi, ari na cyo yarahiriye abakurambere bawe ko azakiguha, igihugu gitemba amata n’ubuki, uzakore uyu muhango muri uku kwezi nyine.
6Uzamare iminsi irindwi utunzwe gusa n’imigati idasembuye; maze ku munsi wa karindwi hazabe umunsi mukuru wo gusingiza Uhoraho.
7Bazamara iminsi irindwi barya imigati idasembuye. Ntihazagire umugati usembuye uboneka iwawe, ntihazagire umusemburo uboneka iwawe mu gihugu cyawe cyose.
8Kuri uwo munsi uzasobanurire umwana wawe, uti ’Tugenza dutyo twibuka ibyiza Uhoraho yatugiriye igihe adukuye mu Misiri.’
9Uhoraho yagukuye mu Misiri abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe. Ngicyo ikizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa urwibutso ruri hagati y’amaso, kugira ngo itegeko ry’Uhoraho rihame mu kanwa kawe.
10Uzubahirize iryo tegeko igihe cyaryo kigeze, uko imyaka igenda isimburana.
11Igihe rero Uhoraho azaba yakwinjije mu gihugu cy’Abakanahani, maze akakikwegurira nk’uko yabikurahiye ubwawe n’abakurambere bawe,
12uzature Uhoraho ikivutse uburiza cyose ku mugore, n’ikivutse uburiza cyose ku matungo uzaba ufite: uburiza bwose bw’igitsinagabo bugenewe Uhoraho.
13Icyakora uburiza bwose bw’indogobe, uzabucunguze isekurume y’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. N’umuhungu wese w’imfura mu bana bawe, na we uzamucunguze itungo.
14Igihe rero umwana wawe azakubaza ngo: ’Ibi ngibi bivuga iki?’ uzamusubize uti ’Ni uko Uhoraho yatuvanye mu Misiri, mu nzu y’ubucakara, abigirishije imbaraga z’ukuboko kwe.
15Koko rero, Farawo yari yanze kuturekura ngo tugende, maze Uhoraho yica ibyavutse uburiza byose mu gihugu cya Misiri, kuva ku mfura y’umuntu kugeza ku buriza bw’amatungo. Ngiyo impamvu ituma ntura Uhoraho igitambo cy’ibivutse uburiza byose by’igitsinagabo, ariko ngacungura imfura yose mu bahungu banjye.’
16Ibyo bizakubera nk’ikimenyetso mu kiganza cyawe, cyangwa hagati y’amaso yawe, byibutse ko Uhoraho yatuvanye mu Misiri ku bubasha bw’ukuboko kwe.»
Imana inyuza Abayisraheli mu nzira iziguye17Farawo amaze kurekura imbaga y’Abayisraheli ngo bigendere, Imana ntiyabanyujije mu nzira iboneza mu gihugu cy’Abafilisiti, n’ubwo ari yo yari iy’ubusamo; kuko Imana yibwiraga iti «Hato iyi mbaga itazisubiraho ku mpamvu yo gutinya imirwano, maze bakisubirira mu Misiri!»
18Imana rero inyuza rubanda mu nzira iziguye, ahagana mu butayu bwegereye Inyanja y’Urufunzo. Abayisraheli bimutse mu gihugu cya Misiri bigabanyijemo imitwe.
19Musa yimukana amagufwa ya Yozefu, kuko Yozefu uwo yari yarabisabye Abayisraheli, akabarahiza ababwira ati «Imana ntizabura kubatabara; icyo gihe muzave muri iki gihugu mujyanye n’amagufwa yanjye!»
20Bahaguruka rero i Sukoti, baca ingando ahitwa Etamu, ku musezero w’ubutayu.
21Uhoraho ubwe yabagendaga imbere: ku manywa yabaga ari mu nkingi y’agacu kugira ngo abayobore inzira, nijoro akaba ari mu nkingi y’umuriro kugira ngo abamurikire; bityo bagashobora kugenda ku manywa na nijoro.
22Inkingi y’agacu ntiyaburaga na rimwe kujya rubanda imbere ku manywa, n’inkingi y’umuriro ikabagenda imbere nijoro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.