1Robowamu ageze i Yeruzalemu akoranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ni ukuvuga abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo barwanye Israheli maze bagarurire Robowamu ubwami.
2Ariko ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Shemaya, umuntu w’Imana, riti
3«Bwira Robowamu mwene Salomoni, umwami w’Abayuda, n’Abayisraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, uti
4’Uhoraho aravuze ngo: Ntimuzarwanye abavandimwe banyu, ahubwo buri wese nasubire iwe, kuko ibyo ari jye byakomotseho!’» Bumvira ijambo ry’Uhoraho maze bareka gutera Yerobowamu, barataha.
5Robowamu atura i Yeruzalemu kandi yubaka imigi ikomeye muri Yuda.
6Yubaka Betelehemu, Etamu, Tekowa,
7Betishuri, Soko, Adulamu,
8Gati, Maresha, Zifu,
9Adorayimu, Lakishi, Azeka,
10Soreya, Ayaloni na Heburoni; iyo ni yo migi ikomeye yo mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini.
11Robowamu yayubakiye inkike arazikomeza ayishyiramo abatware, anayigira ububiko bw’ibiribwa, bw’amavuta n’ubwa divayi.
12Buri mugi wari ubitswemo ingabo n’amacumu yarawukomeje cyane, maze Abayuda n’Ababenyamini baramuyoboka.
Abaherezabitambo n’abalevi bifatanya na Robowamu13Abaherezabitambo n’abalevi bari muri Israheli yose bava aho bari batuye hose, baramusanga.
14Koko rero abalevi basize amasambu yabo n’ibyabo byose bajya muri Yuda n’i Yeruzalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari bababujije gutunganya umurimo wabo w’ubuherezabitambo bw’Uhoraho.
15Ahubwo Yerobowamu yishyiriraho abaherezabitambo be ngo baturire ibitambo mu masengero y’ahirengeye, n’imbere y’amashusho y’amasekurume y’ihene n’ay’inyana.
16Abo balevi bakurikirwa n’abantu bo mu miryango yose ya Israheli, bari bafite umwete wo gushaka Uhoraho Imana ya Israheli, nuko bajya i Yeruzalemu gutura ibitambo Uhoraho Imana y’abasekuruza babo.
17Bakomeje batyo ubwami bwa Yuda, kandi batera inkunga Robowamu mwene Salomoni, mu gihe cy’imyaka itatu, kuko ari yo yamaze agendera mu nzira za Dawudi na Salomoni.
Urugo rwa Robowamu18Robowamu yashatse umugore witwa Mahalata, umukobwa wa Yerimoti mwene Dawudi na Abihayili, umukobwa wa Eliyabu mwene Yese.
19Amubyarira abahungu, ari bo Yewushi, Shemariya, na Zahamu.
20Nyuma ye Robowamu azana Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, maze amubyarira Abiya, Atayi, Ziza na Shelomiti.
21Robowamu akunda Mahaka, umukobwa wa Abusalomu, amurutisha abandi bagore be bose n’inshoreke ze, kuko yatunze abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu; akabyara abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.
22Robowamu afata Abiya mwene Mahaka, amugira umutware w’abavandimwe be, kuko yashakaga ko ari we uzamuzungura ku ngoma.
23Yagize igitekerezo cyo gukwirakwiza abahungu be bose mu gihugu cya Yuda n’icya Benyamini, mu migi yose ikomeye; abaha ibiribwa byinshi kandi abashakira abagore.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.