Yeremiya 49 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyabwiwe Abahamoni

1Uhoraho abwiye atya Abahamoni :

Ese Israheli nta bahungu ifite?

Ese nta bagenerwamurage ifite?

None se ni kuki Milikomu yegukanye igihugu cya Gadi,

n’umuryango we ugatura mu migi yaho?

2None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze —

maze i Raba y’Abahamoni hazumvikane induru y’intambara.

Hazahinduka amatongo, n’imigi yaho itwikwe,

maze Israheli izasubirane umugabane wayo,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

3Heshiboni, boroga; Ayi irarimbutse!

Imigi ya Raba nivuze induru!

Nimwambare ibigunira murire,

mubuyere imbere y’inkike z’umugi.

Milikomu yahunze,

ajyana n’abaherezabitambo, n’abatware be bose.

4Ni kuki wiratana ikibaya cyawe?

Yego, mukobwa w’icyomanzi, ikibaya cyawe gitemba amazi,

kandi wiringira ubukire bwawe,

uvuga ngo «Ni nde uzampangara?»

5None rero, ngiye kuguteza iterabwoba

riturutse ku baturanyi bawe,

uwo ni Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo ubivuze.

Muzakwirwa imishwaro, buri muntu atomere imbere ye,

impunzi zibure uzikoranyiriza hamwe!

6Nyuma y’ibyo, igihugu cya Hamoni nzagisubiza amahoro,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Ibyabwiwe Edomu

7Uhoraho Umugaba w’ingabo abwiye atya Edomu:

Ese i Temani nta bahanga bakihaba?

Indyarya ni zo zahawe ijambo,

ubuhanga bwabo bwaramunzwe!

8Bantu b’i Dedani, nimuhunge!

Nimuhindukire muhungire mu myobo!

Ezawu ndamworetse,

igihe cye cyo kubazwa ibyo yakoze kirageze.

9Abasaruzi b’imizabibu nibaza iwawe,

ntibazagusigira na duke two guhumba.

Ibisambo nibiza mu ijoro,

bizagutwara ibyo bishoboye byose.

10Ni jyewe ubwanjye ugiye gucuza Ezawu,

nshyire ahagaragara ubukungu bwe buhishe;

ntazashobora kwiyoberanya.

Urubyaro rwe, abavandimwe be n’abaturanyi be bazarimbuka,

hoye no kugira uvuga ati

11«Ntubunze imitima y’uko imfubyi zawe zizamera, nzazirera;

abapfakazi bawe na bo, nzabitaho.»

12Ni koko Uhoraho avuze atya: Dore n’abatagombaga kunywa ku nkongoro, bahanishijwe kuyinywaho, none ngo ni wowe uzarokoka? Oya, ntuzarokoka, uzayinywaho nta shiti.

13Ni koko ndabirahiye jyewe ubwanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — Bosora izahinduka itongo, ibe ruvumwa, bajye bahora bayituka. Imigi yose iyikikije izahinduka amatongo ubuziraherezo.

14Ndumva ubutumwa buturutse kuri Uhoraho,

kandi integuza yoherejwe mu mahanga kuvuga iti

«Nimukorane mutere icyo gihugu!

Nimuhaguruke mujye ku rugamba!»

15Ni koko, nzagutesha agaciro mu mahanga,

ngusuzuguze mu bantu.

16Warishutse utera abandi ubwoba,

wikuza mu mutima wawe,

wowe utuye mu masenga yo mu rutare,

ukisunga imisozi miremire.

N’iyo wamanika icyari cyawe

mu bushorishori nka kagoma, naguhananturayo.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

17Edomu izahinduka itongo, abazayinyuraho bose bazumirwa, nibabona ayo marorerwa yose bakome akaruru.

18Nk’uko byagendekeye Sodoma na Gomora, n’imidugudu iyegereye, nta muntu n’umwe uzahatura, nta kiremwa muntu kizahaba, uwo ni Uhoraho ubivuze.

19Nzayibirukanamo igitaraganya,

bamere nk’intare iturumbutse mu rufunzo rwa Yorudani,

igana ibiraro birimo amatungo.

Nzayiteza ingabo z’insoresore.

None se ni nde umeze nkanjye?

Ni nde wansumba mu butabera?

Ni nde mushumba wampangara?

20Nimwongere mwumve imigambi Uhoraho yageneye Edomu,

n’iyo yateganirije abaturage b’i Temani!

Ni koko, bazabakurubana nk’amatungo ananutse!

Uhoraho azatsemba inzuri zayo ku mpamvu yabo.

21Ukurimbuka kwabo kuzatuma isi ihinda umushyitsi,

umuririmo wayo ugere ku Nyanja y’Urufunzo.

22Bizamera nka kagoma igurutse,

ikorosa amababa yayo kuri Bosora,

maze kuri uwo munsi, umutima w’intwari zo muri Edomu

uzadihe nk’uw’umugore uramutswe.

Ibyavuzwe kuri Damasi

23Dore ibyavuzwe kuri Damasi:

Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni

kubera ko bumvise inkuru mbi.

Bahungabanye nk’inyanja irimo umuyaga.

Mbega ubwoba! Nta we ushobora kuguma hamwe ngo atuze!

24Damasi irasenyutse; ishatse guhindukira ngo ihunge,

ariko ifatwa n’umushyitsi.

Itashywe n’ubwoba n’ububabare nk’umugore uramutswe.

25Bigenze bite! Umurwa w’ikirangirire uratereranywe

kandi ari wo wanteraga kwishima.

26Uwo munsi nyine ingabo zawo z’insoresore zizawugwamo,

maze abawurwaniriraga bose baceceke,

— uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze.

27Inkike za Damasi nzazikongeza n’umuriro,

ntwike n’ingoro za Beni Hadadi.

Ibyabwiwe Abarabu

28Uhoraho avuze atya kuri Kedari n’ingoma za Hasoni ari zo

Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, yatsinze:

Nimuhaguruke mutere Kedari, mutsembe abantu b’i Kedemu!

29Bazigabiza amahema yabo, n’amashyo yabo,

imyenda yabo n’ibyabo byose.

Bazatwara ingamiya zabo, maze babakomere,

bagira bati «Mwatanzwe impande zose.»

30Bantu b’i Hasori, nimuhunge, mukizwe n’amaguru!

Nimuhungire mu myobo — uwo ni Uhoraho ubivuze —

kuko Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni yabahagurukiye,

agambiriye kubagirira nabi.

31Nimuhaguruke, mutere igihugu kitagira icyo kikanga,

kisanganiwe umutekano

— uwo ni Uhoraho ubivuze —

ntibagira inzugi cyangwa ingufuri,

batuye ukwabo kwa bonyine.

32Ingamiya zabo bazazamburwa, naho amashyo yabo anyagwe.

Bamwe bogoshe imisaya nzabatatanyiriza impande zose

kandi mbahuremo icyorezo aho bari hose,

— uwo ni Uhoraho ubivuze.

33Hasori izahinduka isenga y’imbwebwe

n’ahantu hazahora itongo;

nta we uzahatura ukundi,

icyitwa ikiremwamuntu ntikizahaba.

Ibyabwiwe Elamu

34Ijambo ry’Uhoraho ryerekeye Elamu ribwirwa umuhanuzi Yeremiya; ubwo hari mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya, umwami wa Yuda.

35Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya:

Jyewe ngiye kuvunagura umuheto wa Elamu,

wo shingiro ry’ubutwari bwayo.

36Nzabateza umuyaga uturutse mu byerekezo bine by’isi,

nzabatatanyirize hose, ku buryo nta gihugu kizasigara

kitarimo impunzi za Elamu.

37Abelamu nzabakangaranya imbere y’abanzi babo,

n’imbere y’abashaka kubacuza ubuzima.

Nzabateza ibyago: mbagabize uburakari bwanjye bugurumana

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Nzabakurikiza inkota kugeza ubwo nzabatsemba.

38Nzashyira intebe yanjye muri Elamu,

nirukane umwami n’abatware be,

39ariko mu bihe bizaza, Elamu nkayisubiza amahoro,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help