Icya kabiri cy'Abami 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yoramu, umwami wa Israheli (852–841)

1Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yozafati, umwami wa Yuda, ni bwo Yoramu mwene Akabu yimye ingoma ya Israheli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma.

2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi y’ibuye se yari yarubakiye Behali.

3Ibyo ari byo byose, yibanze ku cyaha Yerobowamu mwene Nebati yari yarakoresheje Abayisraheli, ntiyakizibukira.

Ingabo z’Abayisraheli zitera igihugu cya Mowabu

4Mesha, umwami w’i Mowabu, yari umutunzi akajya atura umwami w’Abayisraheli utwana tw’intama ibihumbi ijana n’amapfizi y’intama z’ubwoya bwinshi ibihumbi ijana.

5Ariko Akabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu yagomeye umwami wa Israheli.

6Umwami Yoramu ahita ava i Samariya, akoranya Abayisraheli bose.

7Hanyuma aragenda yohereza intumwa kwa Yozafati, umwami wa Yuda kumubwira ngo «Umwami w’i Mowabu yangomeye, ese ntiwaza tukajya kumurwanya?» Na we arasubiza ati «Nzazamuka; maze jyewe nawe bizatugendekere kimwe, umuryango wanjye ube nk’uwawe, ingabo zanjye zibe nk’izawe, kandi n’amafarasi yanjye abe nk’ayawe.»

8Yongeraho ati «Tuzaca mu yihe nzira?» Aramusubiza ati «Tuzanyura inzira y’ubutayu bwa Edomu.»

9Umwami wa Israheli, umwami wa Yuda n’uwa Edomu bafata inzira, bagenda iminsi irindwi hanyuma amazi arabura, ingabo zirayabura, kimwe n’amatungo yari abikorereye imitwaro.

10Umwami wa Israheli aravuga ati «Ayiwe! Ko ubanza Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, ngo atugabize Abamowabu!»

11Yozafati arabaza ati «Nta muhanuzi w’Uhoraho uri hano ngo tumugishe inama y’Uhoraho?» Umwe mu bagaragu b’umwami wa Israheli arabasubiza ati «Hano hari Elisha mwene Shafati wagendanaga na Eliya.»

12Yozafati aravuga ati «Koko ijambo ry’Uhoraho rimurimo.» Uwo mwanya, umwami wa Israheli amanukana na Yozafati n’umwami wa Edomu, basanga Elisha.

13Elisha abaza umwami wa Israheli, ati «Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so na nyoko.» Umwami wa Israheli aramusubiza ati «Oya, kuko Uhoraho yadutumije, uko turi abami batatu, kugira ngo adutererane mu maboko y’Abamowabu.»

14Elisha aravuga ati «Ndahiye Uhoraho, Umugaba w’ingabo nkorera, ko iyo nza kuba ntubaha Yozafati, umwami wa Yuda, wowe simba nkumvise, nta n’ubwo mba nkuroye!

15None ubu nzanira umucuranzi!» Mu gihe wa mucuranzi yacurangaga, ikiganza cy’Uhoraho kiza kuri Elisha.

16Elisha aravuga ati «Uhoraho aravuze ngo: Nibacukure imyobo myinshi kuri iki kibaya!»

17Arongera ati «Uhoraho aravuze ngo: Nta muyaga muzumva uhuha, nta n’imvura muzabona igwa, nyamara iki kibaya kizasendera amazi maze munywe, mwuhire amashyo yanyu n’amatungo abikorereye imitwaro.

18Ariko kandi hari n’ikindi kirenzeho Uhoraho azabakorera: azagabiza Abamowabu mu biganza byanyu!

19Muzasenya imigi yabo yose ikomeye, muzatema ibiti byose byera imbuto ziribwa, muzasiba amasoko yose y’amazi kandi mwangize imirima yose ihinze muyijugunyamo amabuye.»

20Bukeye, isaha yo gutura igitambo igeze, amazi atemba ava muri Edomu, asendera igihugu cyose.

21Abamowabu bose bari bamenye ko abami baje kubatera: ubwo batumira ingabo zabo zose zimenyereye kurwanisha inkota, ndetse n’abari bararengeje imyaka yo kurwana, maze bategera ku mupaka.

22Bahagurutse mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi imbere yabo, ayo mazi atukura nk’amaraso.

23Nuko barabwirana bati «Ni amaraso! Ni ukuri, ba bami basubiranyemo barwanisha inkota, none bicanye. Twebwe Bamowabu, reka tujye kwisahurira!»

24Begera ingando y’Abayisraheli. Nuko Abayisraheli barabahindukirana, barabanesha barahunga. Abayisraheli binjira mu gihugu cya Mowabu, baragitsinda.

25Abayisraheli basenya imigi, buri muntu akajugunya amabuye mu mirima ihinze barayuzuza, basiba amasoko yose y’amazi, batema ibiti byera imbuto ziribwa, hasigara gusa inkike z’amabuye z’i Kiri‐Heresi, ariko na ho abanyamihumetso barahagota, barahasenya.

26Umwami w’Abamowabu amaze kubona ko yaneshejwe, afata abagabo magana arindwi bitwaje inkota, ajyana na bo gutera umwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.

27Noneho afata umuhungu we w’imfura wagombaga kuzamuzungura ku ngoma, amuturaho igitambo gitwikwa ku nkike y’amabuye yari izengurutse umugi. Abayisraheli babibonye, baradagadwa, nuko bava i Mowabu basubira mu gihugu cyabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help