Mwene Siraki 42 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Naho ibi bikurikira byo, ntibizagutere isoni,

cyangwa ngo ubikurizeho impamvu yo gucumura.

2Birimo: gukurikiza itegeko ry’Umusumbabyose n’Isezerano rye,

kurenganura umuntu n’iyo yaba ari umugomeramana,

3gufatanya na bagenzi bawe kwishyura ibyo mwaguze ku rugendo,

kuraga ibyawe incuti zawe,

4gukoresha umunzani n’ibipimo bitiba,

kuronka byinshi cyangwa bike,

5kunguka uguze n’abacuruzi,

guhana abana bawe wihanukiriye,

no gukubita umugaragu mubi,

kugeza ubwo imbavu ziva amaraso.

6Umugore gito ashoborwa n’ingufuri,

ahanyurwa na benshi, naho ujye ukinga.

7Jya ubara kandi upime ibyo ubikije,

ibyo ugabye cyangwa ugabiwe, byose ubyandike.

8Ntugatinye guhana umupfayongo n’igicucu,

cyangwa umusaza washegeshwe n’iminsi, uregwa ubusambanyi.

Gutunganya ibyo byose bizaguha kumenya isoni nyazo,

kandi bikuviremo gushimwa n’abantu bose.

Impungenge umwari atera se

9Buri gihe umwari atera se impungenge,

igishyika amugirira ntigituma agoheka:

iyo akiri inkumi, ashobora kugumirwa,

iyo arongowe, ashobora gusendwa.

10Akiri isugi, ashobora guhumanywa,

agatwarira inda kwa se;

iyo afite umugabo, ashobora guhemuka agasambana,

cyangwa yashyingirwa akagumbaha.

11Umwari ushamadutse, jya umugenzura ukomeje,

hato atazavaho agusekesha mu banzi,

ukaba iciro ry’imigani mu mugi, imbaga yose ikaguhururira,

kandi akagukoza isoni mu ikoraniro ry’imbaga.

Kwitondera abagore

12Umuntu uwo ari we wese ntukamukundire uburanga,

kandi ntuzicare mu nteko y’abagore,

13kuko uko mu myambaro havamo inda,

mu bagore naho havamo ubugome bubaranga.

14Ubugome bw’umugabo busumba ineza y’umugore;

umugore akoza isoni, agateza ikimwaro.

II. IKUZO RY’IMANAA. UBUHANGANGE BW’IMANA MU BIREMWA BYAYO

15Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho,

ibyo nabonye mbibatekerereze.

Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho.

16Izuba riramurika rikareba ibintu byose,

n’ibikorwa by’Uhoraho byuzuye ikuzo rye.

17Ndetse n’intungane nta bwo zahawe

kwamamaza ibitangaza bye byose,

bya bindi Uhoraho Umushoborabyose yagennye,

kugira ngo isi n’ijuru biganze mu ikuzo rye.

18Acengera inyenga n’imitima,

akamenya imigambi yayo yihishe,

kuko Umusumbabyose afite ubumenyi bwose,

ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe.

19Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza,

akanahishura ibyahishwe.

20Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho,

nta n’ijambo na rimwe rimwihisha.

21Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje,

kuko nta ntangiriro agira, habe n’iherezo;

nta cyo yigeze yiyongeraho, nta n’icyo yagabanutseho,

nta mujyanama yigeze akenera.

22Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu!

Agace kabyo umuntu areba, kangana n’igishashi cy’umuriro.

23Ibyo byose biriho kandi bizahoraho iteka ryose,

bifite icyo byagenewe kandi bikumvira Uwabiremye.

24Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri,

kimwe giteganye n’ikindi;

nta cyo yaremye kituzuye,

25kandi kimwe gishyigikiye ikindi!

Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help