Ezekiyeli 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyerekeye ibigirwamana

1Ubwo bamwe mu bakuru b’umuryango baransanga maze bicara imbere yanjye.

2Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati

3«Mwana w’umuntu, abo bantu bahindanyije umutima wabo bayoboka ibigirwamana; mbese rwose ibibatera gucumura ni byo bashyize imbere. Birakwiye se ko bagira icyo bambaza?

4Ngaho rero vugana na bo maze ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Umuntu uwo ari we wese wo mu muryango wa Israheli wanduza umutima we ayoboka ibigirwamana, cyangwa agashyira imbere ibimutera gucumura hanyuma agasanga umuhanuzi; uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza. Naramuka aje nzamwisubiriza nkurikije ubwinshi bw’ibigirwamana bye,

5kugira ngo mbashe gushyikira bundi bushya umutima w’umuryango wanjye Israheli, kuko bose uko bangana banyimuye babitewe n’ibyo bigirwamana.’

6Kubera iyo mpamvu, ubwire umuryango wa Israheli, uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nimungarukire, nimuhinduke muzinukwe ibigirwamana byanyu, mwirengagize ayo mahano yose.

7Umuntu wese wo mu muryango wa Israheli, cyangwa se umunyamahanga ubarimo, naramuka anyimuye kugira ngo abone uko ahindanya umutima we, ashyire imbere ibimutera gucumura, hanyuma agahindukira agasanga umuhanuzi yitwaje kugira icyo amubaza, uwo ni jye ubwanjye Uhoraho uzamwisubiriza.

8Nzamwirengagiza mugire akarorero n’iciro ry’imigani, nzamuca mu muryango wanjye maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

9Niba kandi umuhanuzi yemeye gushukwa akagira ijambo avuga, ni jye Uhoraho uzaba mbimuteye. Nzamwibasira n’ikiganza cyanjye, murimbure ave mu muryango wa Israheli.

10Bazahanirwa ibyaha byabo; igicumuro cy’umuhanuzi kizaba kimwe n’icy’umuhanuzaho,

11bityo umuryango wa Israheli ntuzongera kwitandukanya nanjye, cyangwa ngo wongere kwiyandurisha ibicumuro byawo byose. Bazambera umuryango, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, nanjye nzabe Imana yabo.’»

Buri muntu azabazwa ibyo yakoze

12Uhoraho ambwira iri jambo, ati

13«Mwana w’umuntu, igihugu kiramutse gicumuye kikampemukira, nkakiramburiraho ikiganza cyanjye ngasenya ibigega byacyo by’imigati, nkagiteza inzara kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo,

14n’aho icyo gihugu cyabamo aba bantu batatu: Nowa, Daneli na Yobu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, abo batatu bonyine bakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite.

15Ndamutse nteje ibikoko by’inkazi muri icyo gihugu kugira ngo bibamare ku bana, bicyangize kandi bigihindure amatongo, ku buryo nta muntu n’umwe waba agitinyuka kuhanyura kubera ibyo bikoko,

16n’aho icyo gihugu cyabamo abo bantu batatu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; bazarokoka bonyine ariko igihugu gihinduke amatongo.

17Cyangwa se icyo gihugu ndamutse ngiteje inkota, nkavuga nti ’Inkota ninyure mu gihugu kugira ngo ngitsembemo abantu n’amatungo’,

18n’aho abo bantu batatu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza abahungu babo cyangwa abakobwa babo; ni bo bonyine bazarokoka.

19Ndamutse na none nteje ibyorezo muri icyo gihugu, mu burakari bwanjye nkamena amaraso ntsemba abantu n’amatungo,

20n’aho Nowa, Daneli na Yobu baba muri icyo gihugu, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, mbirahiye ubugingo bwanjye ko batazashobora gukiza umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo; ahubwo bazakiza ubugingo bwabo babikesheje ubutungane bwabo bwite.

21Nyagasani Uhoraho aravuze ati «N’ubwo Yeruzalemu nayiteje ibi byago bine bikomeye: inkota, inzara, ibikoko by’inkazi n’ibyorezo, nkayitsembamo abantu n’amatungo,

22nyamara abarokotse baracyariho, ngabo abahungu n’abakobwa barasohotse bavuye mu mugi babasanga, kugira ngo nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, mushire intimba mwatewe n’ibyago byose nateje Yeruzalemu.

23Nuko rero, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, bazabamara intimba nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, maze muzamenye ko ibyo nakoreye Yeruzalemu byose bitabaye impfabusa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help