Icya kabiri cy'Abamakabe 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeremiya ahisha ibikoresho by’Ingoro

1Mu nyandiko z’amateka, basangamo ko umuhanuzi Yeremiya yategetse abari bajyanywe bunyago gufata umuriro, nk’uko byavuzwe,

2n’ukuntu umuhanuzi, amaze kubashinga Itegeko ry’Uhoraho, yihanangirije abari bajyanywe bunyago kutazibagirwa amabwiriza ya Nyagasani no kutazateshuka mu bitekerezo byabo, babitewe n’uko barebye amashusho ya zahabu n’aya feza n’imitako atamirije.

3Mu zindi nama nk’izo yabagiriye, yabasabye ko umutima wabo utazagira ubwo witarura Amategeko.

4Muri izo nyandiko kandi, bavuga ko umuhanuzi abibwiwe n’Uhoraho, yategetse ko bamukurikiza Ihema n’Ubushyinguro, igihe agiye ku musozi Musa yazamutse, akahitegerereza umurage w’Imana.

5Yeremiya ngo ahagere ahasanga ubuvumo bungana n’inzu, abwinjizamo Ihema, Ubushyinguro n’urutambiro rw’imibavu, maze asibanganya ubwinjiriro bwabwo.

6Bamwe mu bari bamuherekeje, nyuma baragarutse, bagira ngo bashyire ibimenyetso aho banyuze, ariko ntibashoboye kuhamenya.

7Yeremiya ngo abyumve, arabacyaha, maze arababwira ati «Aha hantu ntihazamenyekana, kugeza ubwo Imana izaba imaze gukorakoranya umuryango wayo, ikawugirira impuhwe.

8Ni bwo Nyagasani azongera kugaragaza ibyo bintu, ikuzo rya Nyagasani rikazigaragariza mu Gacu, nk’uko ryigaragaje mu gihe cya Musa, n’igihe Salomoni yasengaga, asaba ko ahantu hatagatifu hasenderezwa ikuzo.»

9Byongeye kandi, bavugagamo n’ukuntu Salomoni wari warahawe ubuhanga n’Uhoraho, yatuye igitambo cy’iyuzuzwa n’itahwa ry’Ingoro.

10Nk’uko Musa yari yatakambiye Nyagasani, umuriro ukamanuka mu ijuru ugatwika igitambo, na Salomoni yarasabye, umuriro umanuka mu ijuru ukongeza ibitambo bitwikwa.

11Musa yari yaravuze ati «Igitambo gihongerera ibyaha cyakongotse, kubera ko nta wundi wakiriye.»

12Salomoni ahimbaza atyo ibyo birori mu minsi munani.

Ibitabo Nehemiya yakoranyirije hamwe

13Uretse n’ibyo kandi, muri izo nyandiko no mu Bitekerezo bya Nehemiya, bavugagamo ukuntu yashinze ububiko bw’ibitabo, akabukoranyirizamo ibitabo bivuga iby’abami, ibyanditswe n’abahanuzi n’ibya Dawudi, n’amabaruwa abami banditse ku byerekeye amaturo.

14Yuda na we yabigenje atyo, akoranyiriza hamwe ibitabo byose byanyanyagiye kubera intambara baduteje, none turabitunze.

15Niba rero mubikeneye, nimutwoherereze abantu babibazanire.

Basabwa guhimbaza ibirori by’itahwa ry’Ingoro

16Nuko rero, tubandikiye iyi baruwa kubera ko twegereje guhimbaza ibirori by’isukurwa ry’Ingoro. Birakwiye rero ko namwe mwahimbaza iyo minsi mikuru.

17Twizeye rwose ko mu gihe gito Imana izatugirira impuhwe: imaze gutabarura umuryango wayo uko wakabaye no kuduha twese umurage ku bwami, ubuherezabitambo n’ubutagatifuzwe,

18nk’uko yari yarabisezeraniye mu mategeko, nta kabuza izanadukoranyiriza aha hantu hatagatifu, idutaruye mu turere twose two mu nsi y’ijuru, kuko yatugobotoye mu byago bikomeye kandi ikanasukura Ingoro yayo.

II. IJAMBO RY’IBANZE RY’UMWANDITSI W’ IKI GITABO

19Amateka ya Yuda Makabe n’ay’abavandimwe be, ibyerekeye isukurwa ry’Ingoro ikwiye icyubahiro n’itahwa ry’urutambiro,

20kimwe n’intambara barwanye na Antiyokusi Epifani n’umuhungu we Ewupatori,

21ibimenyetso byo mu ijuru byigaragaje kubera intwari zarwaniraga n’umutima wazo wose idini y’Abayahudi, ku buryo n’ubwo bari bakeya bwose bayogoje igihugu cyose bagahashya ibitero by’abagome,

22n’ukuntu bigaruriye Ingoro yamamaye ku isi hose, bakagobotora umugi kandi bagasubizaho Amategeko yari yarakuweho, babifashijwemo n’impuhwe za Nyagasani,

23ibyo bigwi byose Yasoni w’i Sireni yabirondoye mu bitabo bitanu, ari byo tuzagerageza kubumbira hamwe mu gitabo kimwe.

24Tumaze kubona uburebure bw’ibyo bitekerezo, n’uko bigoranye kubyumva kubera imibare ikabije n’inkuru nyinshi zibirimo,

25twiyemeje kunyura abikundira gusoma inyandiko zoroheje, kimwe n’abakunda gufata iby’ingenzi mu mutwe, mbese twashatse icyagirira bose akamaro.

26Natwe abiyemeje gukora uwo murimo uvunanye wo gukomatanyiriza hamwe ibyo bikorwa, nta bwo bitworoheye, ahubwo ndetse ni igikorwa kibirisha umuntu akuya kikamubuza kugoheka,

27mbese nk’uko bikomerera umuntu utegura umunsi mukuru, agira ngo azanezeze bose. Bityo rero, natwe tuzihanganira uwo murimo utoroshye, kugira ngo tugirire benshi akamaro,

28tureke umwanditsi ucengera ibyabaye abirondore byose uko byakabaye, naho twebwe tugerageze kubatekerereza iby’ingenzi.

29Koko rero, uko umwubatsi w’inzu nshya ari we ugomba kwita ku miterere yayo yose, naho ushinzwe ibyo gusiga amarange akagomba kwita gusa ku mabara meza ayikwiriye, ndumva ari ko bimeze no kuri twe.

30Gucengera mu bintu no kubisesengura kugira ngo usuzume buri kantu ukwako, ibyo ni ibya nyir’iyo nkuru,

31ariko uharanira kunezeza abo yandikira bamureka akayihinira muri make, aho kuyirondora yose uko yakabaye.

32Reka iyo nkuru duhite tuyitangirira aha ngaha, kuko byaba ari ubucucu tubanje kurondogora mu ijambo ry’ibanze, naho inkuru ubwayo tukayivuga muri make.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help