1Bukeye, Antiyokusi, umuhungu w’umwami Demetiriyo, igihe yari mu birwa byo mu nyanja yandikira Simoni, umuherezabitambo mukuru n’umutware w’Abayahudi, n’igihugu cye,
2ibaruwa iteye itya:
«Jyewe, umwami Antiyokusi, kuri Simoni, umuherezabitambo n’umutware no ku muryango w’Abayahudi, ndabaramutsa!
3Kubera ko abagiranabi bigaruriye igihugu cy’abasekuruza bacu, nkaba ngamije kukibambura ngo gisubire uko cyari kimeze mbere, ni yo mpamvu nakoranyije ingabo nyinshi, ngategura amato y’intambara,
4kugira ngo nambukire mu gihugu maze nkurikirane abashenye kandi bagasahura imigi myinshi y’igihugu cyanjye.
5None rero, nemeje ko ugumana imisoro yose, abami bambanjirije bari bagusoneye, kimwe n’andi makoro yose bari bagukuyeho.
6Nguhaye uburenganzira bwo gucurisha igiceri cyawe ushushanyijeho, kikazagira agaciro mu gihugu cyawe.
7Yeruzalemu n’Ingoro nibyishyire byizane, intwaro wacuze n’ibigo bikomeye wubatse kandi ukaba ukibifite, ubigumane.
8Umwenda wagombaga kwishyura mu bubiko ndetse n’uwo uzajyamo mu bihe bizaza, byose ndabikweguriye ubu n’iteka ryose.
9Igihe kandi tuzaba tumaze gusubiranya igihugu cyacu, tuzaguha ubwawe icyubahiro, tugihe n’igihugu cyawe n’Ingoro, ku buryo ikuzo ryawe rizamamara ku isi yose.»
10Mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi n’ine, Antiyokusi arahaguruka ajya mu gihugu cy’abasekuruza be, ingabo zose ziramuyoboka bigeza aho Tirifoni asigarana abantu bakeya cyane.
11Antiyokusi aramukurikirana, Tirifoni ni ko guhungira i Dora ku nyanja,
12kuko yari yamenye ko ibyago byamukoraniyeho, n’ingabo ze zikaba zamutereranye.
13Nuko Antiyokusi araza aca ingando ahateganye na Dora, ari kumwe n’ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri n’abanyamafarasi ibihumbi munani.
14Nuko umugi arawugota, amato awusatira aturutse ku nyanja ku buryo watangatanzwe ku butaka no ku nyanja, ntihagire uwinjira cyangwa ngo asohoke.
Ivugururwa ry’amasezerano n’Abanyaroma15Muri icyo gihe, Numeniyo na bagenzi be baza baturutse i Roma, bazanye amabaruwa yohererejwe abami n’ibihugu, muri aya magambo:
16«Jyewe Lusiyusi, umutware w’Abanyaroma, ku mwami Putolemeyi, ndakuramutsa!
17Intumwa z’Abayahudi zoherejwe na Simoni, umuherezabitambo mukuru kimwe n’umuryango wose w’Abayahudi, zaje iwacu ari incuti, twunze ubumwe, kugira ngo tuvugurure umubano n’amasezerano; twagiranye kuva kera.
18Batuzaniye kandi ingabo ya zahabu ipima mini igihumbi.
19Ni yo mpamvu rero dushimishijwe no kwandikira abami n’ibihugu, tubasaba ngo bareke kubatera intugunda, kubarwanya kimwe n’imigi yabo cyangwa igihugu cyabo, tugasaba kandi no kutifatanya n’abashaka kubarwanya.
20Twiyemeje rero kwakira ingabo batwoherereje.
21Niba rero hagize abagizibanabi batoroka igihugu cyabo bagahungira iwanyu, mubashyikirize Simoni, umuherezabitambo mukuru, kugira ngo abahane akurikije amategeko yabo.»
22Ibaruwa imeze nk’iyo yohererejwe kandi n’umwami Demetiriyo, Atale, Ariyarate na Arizase,
23yohererezwa n’ibihugu byose, ari byo Sampusame, Siparita, Delosi, Mindosi, Sisiyone, Kariya, Samosi, Pamfiliya, Lisiya, Halikarinase, Rode, Faselisi, Kosi, Side, Aradosi, Goritine, Sinide, Shipure na Sireni.
24Inyandikomvugo y’ayo mabaruwa yohererezwa Simoni, umuherezabitambo mukuru.
Antiyokusi wa karindwi arenga ku masezerano ye na Simoni25Umwami Antiyokusi yari yaraciye ingando ahateganye na Dora, mu nsisiro ziyikikije, agakomeza kohereza ibitero, akubaka n’imashini z’intambara. Afungirana Tirifoni ku buryo nta washoboraga gusohoka cyangwa kwinjira.
26Simoni amwoherereza abantu ibihumbi bibiri mu b’ingenzi bo kumutera inkunga, amwoherereza na feza, zahabu n’ibikoresho bitagira ingano.
27Nyamara ariko we yanga kubyakira, ndetse asesa n’amasezerano bari baragiranye mbere, mbese amuhindukira undi wundi.
28Amutumaho Atenobiyo, umwe mu ncuti ze, kumubwira ati «Wigaruriye Yope, Gazara n’Ikigo kiri i Yeruzalemu, ikaba imigi y’igihugu cyanjye.
29Wayogoje igihugu cyabo, ukora n’ibibi bitagira ingano mu gihugu, kandi wigarurira n’uturere twinshi tw’igihugu cyanjye.
30None rero, usabwe gusubiza imigi wafashe hamwe n’imisoro yose wakuye muri izo ntara zitari iza Yudeya.
31Ibyo bidashobotse, utange amatalenta magana atanu ya feza mu kigwi cy’izo ntara n’imigi, wongereho n’andi matalenta magana atanu ya feza yo kuriha ibyo wangije n’imisoro y’iyo migi; ibyo nibiramuka bibuze, tuzaza kandi tukurwanye.»
32Nuko Atenobiyo, incuti y’umwami, aza i Yeruzalemu abona ubukire bwa Simoni, akabati ke kuzuye ibyungo bya zahabu na feza, n’umuteguro utangaje wari uhari biramutangaza cyane, ahera ko amugezaho ubutumwa bw’umwami.
33Simoni we aramusubiza ati «Ibyo dutunze si ubutaka twatwaye abanyamahanga cyangwa ubundi bukire twabahuguje; dutunze umurage w’abasokuruza bacu, usibye ko abanzi bacu bari barawigaruriye igihe gito.
34Ni yo mpamvu, aho tuboneye umwanya, twishubije umurage w’abasekuruza bacu.
35Naho ku byerekeye Yope na Gazara uburana, iyo migi yabangamiraga rubanda n’igihugu cyacu; ubishatse, twayiguhera amatalenta ijana.» Ariko uwatumwe ntiyagira icyo asubiza,
36ahubwo asubira ibwami n’uburakari bwinshi, amenyesha umwami igisubizo yahawe, anamutekerereza iby’ubukire bwa Simoni, mbese amubwira ibyo yari yabonye byose, maze umwami ararakara cyane.
Kendebe, umutware w’akarere ko ku nyanja, atera Yudeya37Ubwo ariko Tirifoni akaba yuriye ubwato ahungira i Oritoziya:
38Umwami ni ko gushyiraho Kendebe, amugira umugaba w’ingabo zo mu karere k’inyanja, amushinga ingabo zigenza amaguru hamwe n’abanyamafarasi.
39Amutegeka guca ingando ahateganye na Yudeya no kubaka umugi wa Kedironi, gukomeza amarembo yawo no kurwanya iyo mbaga; nuko umwami akurikirana Tirifoni.
40Kendebe ahera ko ajya i Yaminiya, ntiyatindiganya gutera imvururu muri rubanda, atera muri Yudeya, afunga abantu kandi arica.
41Yongera kubaka Kedironi, ayishyiramo ingabo z’abanyamafarasi n’iz’abanyamaguru kugira ngo bajye bahagabira ibitero, kandi ngo bagenzure n’amayira yose ya Yudeya nk’uko umwami yari yabitegetse.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.