1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Iyo Uhoraho ataturengera
— ngaho Israheli nibyivugire —
2iyo Uhoraho ataturengera,
igihe abantu bari baduhagurukiye,
3baba baratumize bunguri
mu mugurumano w’uburakari bwabo.
4Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,
umugezi uhurura uba waraduhitanye;
5ubwo ngubwo amazi asuma,
aba yaraturenze hejuru!
6Arakarama Uhoraho,
we utatugabije amenyo yabo!
7Twararusimbutse nk’inyoni
ivuye mu mutego w’umuhigi;
umutego waracitse, turarusimbuka!
8Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina,
we waremye ijuru n’isi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.