Zaburi 50 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubutungane buruta ibitambo byose

1Ni zaburi ya Asafu

Imana nya mana, ari yo Uhoraho,

ivuze ijambo rikoranya isi yose,

guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.

2Imana irabagiraniye kuri Siyoni,

yo, bwiza buzira inenge.

3Imana iraje, maze ivuge yeruye!

Dore imbere yayo haragurumana umuriro,

n’impande zayo hagahuha umuyaga w’inkubi.

4Itumije ijuru, kimwe n’isi iri hasi,

ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo.

5Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye,

ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!»

6Nuko ijuru ryamamaza ubutabera bwayo,

rigira riti «Ni koko, Imana ni yo mucamanza!» (guceceka akanya gato)

7Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;

Israheli we, hari icyo ngiye kugushinja,

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

8Ibitambo untura, si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

9Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe,

cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe.

10Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye,

kimwe n’amatungo atabarika yose arisha ku gasozi;

11nzi inyoni zose zo mu kirere,

n’ibisimba byose ni ibyanjye.

12Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,

kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.

13Ese koko nkeneye kurya inyama z’ibimasa,

cyangwa kunywa amaraso y’amasekurume?

14Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose;

15hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa,

ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.» (guceceka akanya gato)

16Naho umugiranabi, Imana iramubwira iti

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

17nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

18Iyo ubonye umujura, umubera icyitso,

mu busambanyi ugahabwa icyicaro.

19Umunwa wawe uwurundurira amagambo y’ubugome,

ururimi rwawe rugahimbazwa no kuvuga ibinyoma.

20Uricara, ukavuga nabi umuvandimwe wawe,

bityo ukandagaza mwene nyoko.

21Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nkawe?

Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.

22Murumvireho namwe, abiha kwirengagiza Imana,

ejo ntazabashwanyaguza, ntimubone ubatabara.

23Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,

kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help