Ezira 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Hashize iminsi abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido, batangira guhanurira Abayahudi bo mu gihugu cya Yuda n’ab’i Yeruzalemu, mu izina ry’Imana ya Israheli yari kumwe na bo.

2Ubwo Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yosadaki barahaguruka, batangira kubaka Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu; bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babateraga inkunga.

3Bakibimenya haza Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, na Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, barahabasanga, maze barababaza bati «Ni nde wabahaye uruhushya rwo kubaka iyi Ngoro no gusana iri sengero?»

4Baranabategeka bati «Nimutubwire amazina y’abubatse iyi Ngoro!»

5Ariko Imana irebana ubugwaneza abatware b’umuryango w’Abayahudi, ntibababuza gukomeza kubaka kugeza ubwo ibaruwa yohererezwa Dariyusi, hanyuma akazabasubiza akemura icyo kibazo.

Abayahudi baregwa ku mwami Dariyusi

6Mu ibaruwa yohererejwe umwami Dariyusi, Tatenayi umutegetsi w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, mbese abategetsi bose bo hakuno y’uruzi,

7bamwandikiye bagira bati «Umwami Dariyusi nahorane amahoro!

8Umwami namenye ko twagiye mu gihugu cya Yuda kureba Ingoro y’Imana ikomeye. Irubakishwa amabuye abajwe, n’inkike zayo bazometseho imbaho, kandi uwo murimo urakoranwa umwete ku buryo butunganye.

9Twabajije abakuru babo, tuti ’Ni nde wabahaye uruhushya rwo kubaka iyi Ngoro no gusana iri sengero?’

10Hanyuma twabajije n’amazina yabo, ay’abatware babo turayandika kugira ngo tuzayakumenyeshe.

11Nuko baradusubiza bati ’Turi abagaragu b’Imana Nyir’ijuru n’isi, turongera kubaka Ingoro yari imaze imyaka myinshi yubatswe, ni na yo umwami ukomeye muri Israheli yari yarubatse akayuzuza.

12Ariko kubera ko abasokuruza bacu barakaje Imana Nyir’ijuru, yabagabije Nebukadinetsari w’Umukalideya, umwami wa Babiloni, asenya Ingoro kandi iyo mbaga ayijyana bunyago i Babiloni.

13Nyamara mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, Sirusi umwami wa Babiloni atanga itegeko ryo kubaka iyo Ngoro y’Imana.

14Uretse n’ibyo, ibikoresho bya zahabu na feza by’Ingoro y’Imana, Nebukadinetsari yari yaranyaze mu Ngoro i Yeruzalemu kugira ngo abijyane mu ngoro y’imana ze i Babiloni, umwami Sirusi yabikuye muri iyo ngoro y’i Babiloni, abiha Sheshibasari yari yarashyizeho ngo abe umutware w’uwo muryango.

15Aramubwira ati ’Akira ibi bikoresho, maze ugende uzabishyire mu Ngoro y’i Yeruzalemu, kandi Ingoro y’Imana izongere yubakwe aho yahoze.’

16Bukeye, Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z’Ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Guhera ubwo kugeza na n’ubu iracyubakwa, ariko ntiruzura.

17None rero, niba umwami abyemeye, nibashakashake mu nzu y’ububiko bw’umwami aho i Babiloni, barebe niba umwami Sirusi yarategetse koko ko iyi Ngoro y’Imana yubakwa i Yeruzalemu, maze batwoherereze icyemezo cy’umwami kuri icyo kibazo.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help