1Mu gihe Yerobowamu yatwikiraga ibitambo ku rutambiro, haza umuntu w’Imana avuye muri Yuda, aza i Beteli, azanywe n’ijambo ry’Uhoraho.
2Uwo muntu atera hejuru, avugira kuri urwo rutambiro ijambo ry’Uhoraho, agira ati «Rutambiro! Rutambiro! Uhoraho avuze atya ’Dore mu nzu ya Dawudi hagiye kuvuka umwana uzitwa Yoziya. Azagutwikiraho abaherezabitambo b’ahirengeye baguturiraho ububani, kandi bazagutwikiraho amagufwa y’abantu!’»
3Uwo munsi, umuntu w’Imana yerekana ikimenyetso, agira ati
«Iki ni cyo kimenyetso Uhoraho yavuze:
dore urutambiro rugiye kwiyasa,
n’urugimbu ruriho ruseseke.»
4Umwami Yerobowamu amaze kumva amagambo umuntu w’Imana avuze ku rutambiro rw’i Beteli, amutunga ikiganza cyari gifashe ku rutambiro, avuga ati «Nimumufate!» Ariko icyo kiganza yari atunze umuntu w’Imana kirumirana, ntiyashobora kukigarura.
5Urutambiro ruriyasa n’urugimbu ruraseseka, nk’uko umuntu w’Imana yari yabitanzeho ikimenyetso, abwirijwe n’ijambo ry’Uhoraho.
6Umwami abwira umuntu w’Imana, agira ati «Inginga Uhoraho, Imana yawe, unsabire, ikiganza cyanjye kingarukire.» Umuntu w’Imana yinginga Uhoraho, ikiganza cy’umwami kirakira, gisubira uko cyari kimeze mbere.
7Umwami abwira umuntu w’Imana, ati «Ngwino iwanjye mu rugo, nkugaburire kandi nguhe ingororano.»
8Umuntu w’Imana asubiza umwami, ati «N’ubwo wampa igice cya kabiri cy’ibyo utunze mu nzu yawe, nta bwo twajyana iwawe, sinarira umugati aha hantu kandi sinahanywera amazi,
9kuko ari ko ijambo ry’Uhoraho ryanyihanangirije ngo ’Ntuzagire umugati urya, ntuzanywe amazi kandi nutaha ntuzasubize inzira wajemo.’»
10Agenda anyuze mu yindi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye i Beteli.
Umuntu w’Imana asuzugura11Hakaba umusaza w’umuhanuzi wari utuye i Beteli, abana be baraza bamurondorera ibyo umuntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi; bamubwira n’amagambo uwo muntu yabwiye umwami.
12Se arababaza ati «Yanyuze mu yihe nzira agenda?» Abana be babaririza inzira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda yanyuzemo.
13Umusaza abwira abana be, ati «Nimuntegurire indogobe!» Bamutunganyiriza icyicaro ku ndogobe, yurira indogobe aragenda.
14Akurikira wa muntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye mu nsi y’umushishi. Aramubaza ati «Ni wowe muntu w’Imana waturutse muri Yuda?» Undi aramusubiza ati «Ni jye!»
15Aramubwira ati «Ngwino dusubirane iwanjye imuhira ufungure.»
16Umuntu w’Imana aramusubiza ati «Sinshobora gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe; kandi sindira ino umugati, simpanywera n’amazi,
17kuko Uhoraho yambwiye ngo ’Ntuzarire umugati aho hantu, kandi ntuzahanywere amazi, ntuzanasubize inzira yakuzanye.’»
18Umuhanuzi aramubwira ati «Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi malayika watumwe n’Uhoraho yambwiye ati ’Mugarure umushyire iwawe mu rugo, arye umugati kandi umuhe n’amazi anywe.’» Ariko yaramubeshyaga.
19Umuntu w’Imana asubiranayo na wa musaza, bageze iwe arya umugati kandi anywa amazi.
Urupfu rw’umuntu w’Imana20Bakiri ku meza, ijambo ry’Uhoraho rigera ku muhanuzi wari wagaruye wa muntu w’Imana.
21Umusaza w’umuhanuzi atera hejuru abwira umuntu w’Imana wari wavuye muri Yuda, ati «Uhoraho aravuze ngo: Kubera ko wasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, Imana yawe,
22kubera ko wasubiye inyuma ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu nari nakubujije, ngira nti ’Ntuzaharire umugati kandi ntuzahanywere amazi’, umurambo wawe ntuzagera mu mva y’abasokuruza.»
23Nuko umuntu w’Imana amaze kurya umugati no kunywa amazi, wa musaza w’umuhanuzi wari wamugaruye amutegurira icyicaro ku ndogobe,
24aragenda. Ahura n’intare mu nzira iramwica. Umurambo we uguma aho mu nzira, indogobe iwuhagaze iruhande, ku rundi ruhande hahagaze intare.
25Abagenzi bahanyuze babonye iyo ntumbi irambaraye mu nzira, intare ihagaze iruhande rwayo, baza kubibwira abo mu mugi wari utuwemo na wa musaza w’umuhanuzi.
26Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise, aravuga ati «Ni wa muntu w’Imana! Wa wundi utarumviye ijambo ry’Uhoraho, none Uhoraho yamugabije intare iramutanyagura, iramwica, nk’uko Uhoraho yari yamubwiye.»
27Abwira abahungu be, ati «Nimuntegurire icyicaro ku ndogobe!» Bambika indogobe,
28aragenda, asanga intumbi irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rwayo. Intare ntiyari yariye iyo ntumbi, kandi nta cyo yari yatwaye indogobe.
29Umuhanuzi aterura umurambo w’umuntu w’Imana, awushyira ku ndogobe awusubirana iwe. Umuhanuzi w’umusaza asubira mu mugi we, aririra umuntu w’Imana, hanyuma aramushyingura.
30Ashyingura uwo murambo mu mva ye yicukuriye, baririra umuntu w’Imana, bagira bati «Ni ishyano, muvandimwe!»
31Amaze kumushyingura abwira abana be, ati «Igihe nzapfa, muzanshyingure mu mva ishyinguwemo umuntu w’Imana. Muzashyire amagufwa yanjye iruhande rw’aye;
32kuko ijambo Uhoraho yavugiye ku rutambiro rw’i Beteli aranguruye ijwi, no ku masengero yose y’ahirengeye yubatswe mu migi ya Samariya, rizaba ryuzuye.»
33N’ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka abagira abaherezabitambo bo mu masengero y’ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w’ahirengeye.
34Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.