1Indirimbo y’amazamuko.
Cyo nimusingize Uhoraho,
mwese abagaragu b’Uhoraho,
bahora mu Ngoro y’Uhoraho,
mu bikari by’Inzu y’Imana yacu.
2Nimukeshe amajoro mwerekeje amaboko ku Ngoro ntagatifu,
maze musingize Uhoraho.
3Uhoraho, naguhere umugisha kuri Siyoni,
we waremye ijuru n’isi!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.