Zaburi 78 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyiza bitabarika Imana yakoreye umuryango wayo ntibikibagirane!

1Ni igisigo cya Asafu

Muryango wanjye, wumve neza ibyo nkwigisha,

utege amatwi amagambo y’umunwa wanjye;

2ngiye kuvugira mu migani,

ngo ntangaze amayoberane y’ibihe byahise.

3Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

4natwe ntituzabihisha abana bacu,

ahubwo tuzamenyesha urubyaro rwacu,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho,

ububasha bwe n’ibyiza yakoze.

5Yashingiye itegeko Yakobo,

ashyiraho amabwiriza muri Israheli,

ategeka ababyeyi bacu kubimenyesha abana babo,

6kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye,

ari bo bana bazavuka,

ngo na bo bazabigeze ku mbyaro zabo.

7Ni ibyo bizatuma bizera Imana,

bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze,

ahubwo bagahugukira amategeko yayo;

8bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo,

igisekuruza kitagira umutima ushyitse,

ntikigire imigambi ihuje n’iy'Imana.

9Abo mu muryango wa Efurayimu

bari bazi kurashisha umuheto,

niba baratsimbuwe ku rugamba,

10ni uko bataye Isezerano ry’Imana,

bakanga gukurikiza amategeko yayo.

11Biyibagije ibigwi byayo,

n’ibyiza yari yarabagiriye,

12bya bitangaza yakoreye imbere y’ababyeyi babo,

mu gihugu cya Misiri, mu mirambi ya Tanisi.

13Yasatuye inyanja, maze irabahitisha,

kandi ihagarika amazi nk’inkike;

14ku manywa ibayoboza agacu kererana,

n’icyezezi cy’umuriro buri joro.

15Yasaturiye ibitare mu butayu,

ngo ibuhire isoko y’amazi afutse;

16urutare irubyaza imigezi

itemba nk’amasumo.

17Nyamara bo bakomeje kuyicumuraho aho mu butayu,

bagarambira Imana Isumbabyose;

18biyemeza kwinja Imana,

bayaka ibyo kurya ngo bahage.

19Bitotombeye Imana, bavuga bati

«Mbese Imana yashobora kuduterera ameza mu butayu?

20Ni koko, yakubise urutare,

iruvuburamo imigezi y’amazi;

ariko se, yashobora no gutanga umugati,

cyangwa ikabonera inyama umuryango wayo?»

21Uhoraho amaze kubyumva ararakara,

umuriro wokera Yakobo,

uburakari bugurumanira Israheli,

22kuko batari bizeye Imana,

ntibiringire ubuvunyi bwayo.

23Nuko itegeka ibicu byo hejuru,

maze yugurura amarembo y’ijuru;

24ibanyanyagizaho manu ngo barye,

ibaha ingano zo mu ijuru,

25muntu arya umugati w’abamalayika,

iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

26Nyuma ihuhera umuyaga w’iburasirazuba,

kandi ku bubasha bwayo izana umuyaga w’amajyepfo,

27maze ibamanuriraho inyama

zinganya ubwinshi n’umukungugu,

ibagushaho inyoni z’uruhuri,

nk’umusenyi wo ku nyanja;

28izirekurira rwagati mu ngando,

hirya no hino y’amahema yabo.

29Bararya, maze barahaga,

ibamara ityo irari bari bafite.

30Igihe batarashira ipfa,

bagifite ibiryo mu kanwa,

31uburakari bw’Imana burabagwira,

maze ibicamo ab’intwari,

igubangura abanyamaboko ba Israheli.

32Nyamara ibyo ntibyababujije gucumura,

no kutizera ibitangaza byayo.

33Noneho ubuzima bwabo, ibuhuha nk’umuyaga,

n’imyaka yabo ihita vuba na bwangu.

34Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga,

bakisubiraho, bakayigarukira!

35Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye,

ko Isumbabyose ari yo ibarengera!

36Cyakora ntibayibwizaga ukuri,

yari amagambo yo ku rurimi gusa;

37umutima wabo wari uyiri kure,

n’Isezerano ryayo bataryizeye.

38Nyamara yo, Nyir’ibambe,

aho kubarimbura, ikabababarira;

kenshi yacubije uburakari bwayo,

ntiyakurikiza uko bayibabaje.

39Yibuka ko ari abantu gusa,

barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke.

40Mbega ngo barayigarambira mu butayu,

bakayirakariza kenshi ahadatuwe!

41Bongeye kwinja Imana,

no gushavuza Nyir’ubutagatifu wa Israheli,

42bibagirwa ibyo yabakoreye

umunsi ibagobotora mu minwe y’abanzi!

43Nyamara yerekaniye ibimenyetso byayo mu Misiri,

ikorera n’ibitangaza mu mirambi ya Tanisi;

44imiyoboro y’amazi iyihindura amaraso,

kugira ngo batanywa ku migezi yabo.

45Yaboherereje ibibugu birabarya,

n’imitubu irabajujubya;

46iterereza inzige mu myaka yabo,

n’ibihore mu mbuto bavunikiye.

47Imizabibu yabo yayirimbuje urubura,

n’imivumu yabo iyikobaguza amahindu;

48amatungo yabo iyagabiza urubura,

n’amashyo yabo iyaterereza inkuba.

49Yabateje umuriro w’uburakari bwayo,

umujinya, ubukana, n’ubumanjirwe,

ibagabiza igitero cy’abamalayika b’icyorezo.

50Mu burakari bwayo ntiyabaterereje urupfu gusa,

ahubwo ubuzima bwabo bwose, ibuteza umuze.

51Nuko inangura icyitwa uburiza cyose mu Misiri,

n’abavutse mbere bo mu mahema ya Kamu!

52Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo,

iwuyobora mu butayu nk’ubushyo bw’intama.

53Ibayoborana ituze, nta kibatera inkeke,

naho abanzi babo barenzweho n’inyanja.

54Yabinjije mu gihugu cyayo gitagatifu,

ari wo musozi wigaruriwe n’indyo yayo.

55Yirukanye amahanga imbere yabo,

igihugu cyayo ikibagabanyamo iminani,

amahema yayo iyatuzamo imiryango ya Israheli.

56Nyamara bakomeje kugomera Imana Isumbabyose,

no kuyitambamira baca ku mategeko yayo;

57barayitengushye kimwe n’abasekuruza babo,

basa n’umuheto uregutse ugatetereza nyirawo.

58Bayibabaje bajya mu masengero y’ahirengeye,

bayitera ishyari kubera ibigirwamana byabo.

59Imana ibibonye ityo, irarakara,

maze ihigika umuryango wa Israheli burundu;

60yimuka mu Ngoro y’i Silo,

mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu.

61Ubushyinguro bw’Isezerano yaraburetse buranyagwa,

icyayiheshaga ikuzo kigwa mu maboko y’abanzi;

62umuryango wayo iwugabiza inkota,

yibasira abari imbata zayo.

63Umuriro urimbura abasore babo,

naho abakobwa babo ntibatahirwa ubukwe;

64abaherezabitambo bicishwa inkota,

maze abapfakazi babo ntibabaririra.

65Ubwo Nyagasani arakanguka, nk’uwari usinziriye,

nk’intwari isindutse divayi;

66maze atsemba abanzi abaturutse inyuma,

abakoza isoni ibi bidasubirwaho.

67Ahigika umuryango wa Yozefu

n’inzu ya Efurayimu ntiyayitora;

68ahubwo ahitamo inzu ya Yuda,

umusozi wa Siyoni yikundira.

69Ahubaka Ingoro ye, arayikomeza nk’ibitwa by’ijuru,

mbese nk’isi yashinze ubuziraherezo.

70Nuko yitorera Dawudi ho umugaragu,

amukuye mu rwuri rw’intama;

71amuvana inyuma y’intama zonsa,

kugira ngo aragire Yakobo, umuryango we,

na Israheli, umurage we.

72Na we abaragirana umutima udakemwa,

maze abayoborana ubwitonzi n’ubuhanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help