Izayi 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho, umurinzi w’abanyantegenke

1Ndagusingiza Uhoraho, uri Imana yanjye,

ndamamaza izina ryawe, kuko wakoze ibitangaza

bikomeye kandi bidahinduka,

wagambiriye kuva kera na kare.

2Umugi wawugize igishyinga cy’amabuye,

umurwa ukikijwe inkike uwuhindura amatongo.

Ikigo gikomeye cy’abanyamahanga ntikitwa umugi,

nta n’ubwo kizongera kubakwa ukundi.

3Ni cyo gituma umuryango ukomeye uzagukuza,

umurwa w’abatware b’amahanga ukagutinya,

4kuko uri umurinzi w’abanyantegenke,

umukene uri mu byago ukamubera ikiramiro.

Uri ubuhungiro igihe cy’imvura y’impangukano,

n’agacucu igihe cy’icyokere.

Koko uburakari bw’ababisha ni nk’inkubi y’umuyaga,

5cyangwa nk’icyokere ku butaka bwumiranye.

Ucubya ubukana bw’abanyamahanga,

boshye igicucu cy’igihu kizimya icyokere,

ugacogoza n’imihigo y’ababisha.

Umunsi mukuru w’amahanga yose

6Uhoraho azakorera amahanga yose

umunsi mukuru kuri uyu musozi,

abazimanire inyama z’ibinure, banywe divayi iryohereye,

abahe inyama zoroshye na divayi imininnye neza.

7Azatanyagurira kuri uyu musozi,

umwenda wari ubambitse hejuru y’imiryango yose,

n’igishura cyari cyoroshe amahanga yose.

8Azatsemba burundu icyitwa urupfu,

Uhoraho Imana, ahanagure amarira ku maso yose,

avaneho ikimwaro cy’umuryango we, mu gihugu cyose.

Ibyo ni Uhoraho ubwe wabivuze.

9Uwo munsi bazavuga bati «Uhoraho ni we Mana yacu.

Twaramwiringiye aratubohora,

amizero yacu ari muri Uhoraho.

Nitwishime, tunezerwe, kuko aducungura.»

Abamowabu bazakorwa n’isoni

10Uhoraho agiye kuramburira ukuboko kwe kuri uyu musozi.

Ariko Mowabu izaribatwa ihinduke inoge,

imere nk’ibyatsi byaribatiwe mu kimpoteri cy’ifumbire.

11Aho ni ho azaramburira amaboko,

nk’uko abagiye koga babigenza.

Ubwibone bwabo buzacogora,

kimwe n’ibikorwa by’ibiganza byabo.

12Inkuta zitamenwa z’inkike zawe,

Uhoraho arazirimbuye, azisenye,

azihirike hasi mu mukungugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help