1Musa, umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira umufasha wa Musa, ari we Yozuwe mwene Nuni, ati
2«Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none rero haguruka wambuke Yorudani iyi, wowe n’iyi mbaga yose, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abayisraheli.
3Aho muzakandagiza ibirenge byanyu hose, narahabeguriye nk’uko nabibwiye Musa;
4kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu.
5Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana.
6Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage.
7Ni koko, komera kandi ube intwari cyane; haranira gukurikiza amategeko yose umugaragu wanjye Musa yaguhaye. Ntuzayace iruhande, haba iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo uzahirwe aho uzajya hose.
8Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.
9Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.»
Yozuwe ategura kwambuka Yorudani10Nuko Yozuwe ategeka abatware b’imbaga, ati
11«Munyure mu ngando maze mutegeke imbaga, muti ’Nimutegure impamba, kuko mu minsi itatu muzambuka Yorudani iyi, kugira ngo mwinjire mu gihugu, Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ngo kibe icyanyu.’»
12Nuko Yozuwe abwira bene Rubeni, bene Gadi, na kimwe cya kabiri cya bene Manase, ati
13«Mwibuke itegeko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye: Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ikiruhuko; yabahaye iki gihugu murimo.
14Abagore banyu, abana banyu n’amashyo yanyu bazasigara mu gihugu Musa yabahaye hakurya ya Yorudani. Ariko mwebwe mwese, bagabo b’intwari, muzakurikirana kuri gahunda, mugende imbere y’abavandimwe banyu ngo mubafashe,
15kugeza ubwo Uhoraho azabaha ikiruhuko nk’uko namwe yakibahaye, maze na bo bazagire igihugu Uhoraho, Imana yanyu, yabageneye. Hanyuma muzasubira mu gihugu kiri icyanyu, maze mutunge iki gihugu Musa, umugaragu w’Uhoraho, yabahaye hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba.»
16Na bo basubiza Yozuwe, bati «Ibyo utubwiye byose, tuzabikora, n’aho uzatwohereza hose, tuzajyayo.
17Uko twumviraga Musa muri byose, ni ko nawe tuzakumvira. Ni koko, Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa.
18Uzagusuzugura wese kandi ntiyumvire amagambo yawe yose mu byo uzaba wategetse, azicwa. Rwose komera kandi ube intwari!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.