1Dawudi amaze kumva ko agiye gupfa, yahamagaye umuhungu we Salomoni amuha aya mabwiriza, agira ati
2«Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, naho wowe urakomere ube intwari!
3Uzitondere kubahiriza ibyo Uhoraho Imana yawe yategetse, ugendere mu nzira ze, wubahirize amategeko ye, amateka ye, amabwiriza ye, n’ibyo yadushinze byose, nk’uko byanditswe mu Mategeko yahaye Musa. Nubigenza utyo, uzabasha gutunganya neza ibyo uzaba ushaka kugeraho byose,
4kandi Uhoraho azarangiza ijambo yambwiye agira ati ’Abana bawe nibaba indakemwa mu mico, bakagenda imbere yanjye bubahiriza amategeko n’umutima wabo wose, n’imbaraga zabo zose, nta na rimwe hazabura umwe muri bo uzazungura ingoma ya Israheli.’
5Byongeye kandi, uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yankoreye, ibyo yakoreye abategeka babiri b’ingabo za Israheli, ari bo Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri. Yarabishe, ubwo aba amennye amaraso mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara; ayo maraso ayasiga umukandara yari akenyeje n’inkweto yari yambaye.
6Nuko rero, uzakore ukurikije ubwitonzi bwawe, ntuzemere ko yisazira mu mahoro.
7Ahubwo uzagirire ubuntu abana ba Barizilayi w’i Gilihadi; bajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ineza nk’iyo ari yo bangiriye igihe nari narahunze umuvandimwe wawe Abusalomu.
8Dore kandi uri hamwe na Shimeyi, mwene Gera w’Umubenyamini, ukomoka ku musozi wa Bahurimu; yaramvumye bikabije igihe najyaga i Mahanayimu, ariko mvuyeyo yaje kunsanganirira kuri Yorudani, maze murahira Uhoraho ngira nti ’Sinzakwicisha inkota.’
9Icyakora ntuzamugire umwere; kubera ko wowe uri umunyabwenge, uzi uko uzamugenza: ntazamanukire ikuzimu utamwishe.»
Dawudi atanga, Salomoni akamuzungura(1 Matek 29.26–28)10Dawudi aratanga, umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi.
11Igihe cy’imyaka mirongo ine ni cyo Dawudi yamaze ategeka Israheli. Yategetse imyaka irindwi i Heburoni, na mirongo itatu n’itatu i Yeruzalemu.
12Nuko Salomoni azungura se Dawudi ku ntebe y’ubwami, ubwami bwe burakomera cyane.
Salomoni yicisha Adoniya13Adoniya mwene Hagita ajya kwa Betsabe nyina wa Salomoni. Betsabe aramubaza, ati «Uzanywe n’amahoro?» Na we aramusubiza ati «Ni amahoro.»
14Adoniya arakomeza ati «Mfite icyo nkubwira.» Ati «Ngaho mbwira.»
15Adoniya ati «Uzi nawe ubwawe ko ubwami bwari ubwanjye, Israheli yose impanze amaso ngo mbe umwami. Ariko narabwambuwe, buhabwa umuvandimwe wanjye Salomoni, wabuhawe ku bubasha bw’Uhoraho.
16Mfite ikintu kimwe ngusaba uyu mwanya; ntukinyime.» Betsabe aramubwira ati «Vuga!»
17Adoniya aramubwira ati «Ndakwinginze, usabe umwami Salomoni kuko wowe adashobora kukwangira, anshyingire Abishagi w’i Shunemu.»
18Aramusubiza ati «Ni byiza! Ndajya kukubwirira umwami.»
19Betsabe asanga umwami Salomoni kugira ngo amubwire ibyo yatumwe na Adoniya. Umwami amubonye aramusanganira, aramwunamira, hanyuma asubira ku ntebe ye y’ubwami, atumiza indi ntebe ayicazaho umugabekazi iburyo bwe.
20Betsabe aramubwira ati «Mfite akantu gato ngusaba, ntukanyime.» Umwami aramusubiza ati «Nsaba, mubyeyi, sinakwima.»
21Aramubaza ati «Birashoboka ko twashyingira Abishagi w’i Shunemu, tukamuha umuvandimwe wawe Adoniya?»
22Umwami Salomoni asubiza nyina, agira ati «Kuki usabira Adoniya umukobwa Abishagi w’i Shunemu? Ahubwo musabire ubwami kuko ari we mukuru kuri jye kandi umuherezabitambo Abiyatari na Yowabu mwene Seruya bakaba bamushyigikiye!»
23Umwami Salomoni arahira mu izina ry’Uhoraho, agira ati «Niba ijambo Adoniya yavuze ridakwiye kumwicisha, Imana inkorere uko ishaka!
24Kuva ubu, ndahiye mu izina ry’Uhoraho Nyir’ubuzima, we wankomeje agatuma nicara ku ntebe ya data Dawudi, kandi akanyinjiza mu rwego rw’abami nk’uko yari yarabivuze: uyu munsi Adoniya aricwa.»
25Umwami Salomoni yohereza Benayahu mwene Yehoyada, afata Adoniya aramwica.
Salomoni yirukana Abiyatari mu Murwa wa Yeruzalemu26Naho umuherezabitambo Abiyatari, umwami aramubwira ati «Genda ujye i Anatoti mu isambu yawe. Rwose wari ukwiye gupfa, ariko sinkwica uyu munsi kuko wahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho imbere ya data Dawudi, kandi ukifatanya na data mu byamubabaje byose.»
27Nuko Salomoni yambura Abiyatari imirimo y’ubuherezabitambo bw’Uhoraho, bityo ijambo Uhoraho yavugiye i Silo ku nzu ya Heli rirasohora.
Salomoni yicisha Yowabu28Yowabu amaze kumva ibyabaye kuri Adoniya no kuri Abiyatari, ahungira mu ihema ry’Uhoraho, maze afata ku mahembe y’urutambiro kandi ni koko, yari yarifatanyije na Adoniya, n’ubwo mbere y’aho atari yarashyigikiye Abusalomu.
29Bamenyesha umwami Salomoni bati «Yowabu yahungiye mu ihema ry’Uhoraho, ari iruhande rw’urutambiro.» Salomoni yohereza Benayahu mwene Yehoyada, aramubwira ati «Genda umwice!»
30Benayahu yinjira mu ihema ry’Uhoraho, abwira Yowabu ati «Umwami aravuze ngo sohoka!» Yowabu aramusubiza ati «Oya! Aha ni ho nzagwa.» Benayahu ageza ku mwami igisubizo cya Yowabu.
31Umwami aramusubiza ati «Kora uko yabivuze, umwice maze umuhambe. Ubwo jye n’inzu ya data, uzaba uduhanaguyeho amaraso Yowabu yamennye nta mpamvu.
32Uhoraho azaba amugeretseho amaraso y’abantu babiri b’intungane kandi bamurusha ubwiza yicishije inkota, data Dawudi atabizi. Abo ni Abuneri mwene Neri, umukuru w’ingabo za Israheli, na Amasa mwene Yeteri, umukuru w’ingabo zo kwa Yuda.
33Amaraso y’abo bantu azahorwe Yowabu n’abamukomokaho ubuziraherezo! Naho Dawudi n’abamukomokaho, n’inzu ye, n’ingoma ye, bazahorane igihe cyose ihirwe rikomoka kuri Uhoraho.»
34Benayahu mwene Yehoyada arazamuka, afata Yowabu aramwica; Yowabu ahambwa iwe mu butayu.
35Umwami amusimbuza Benayahu mwene Yehoyada kugira ngo abe umutware w’ingabo, kandi ashyira umuherezabitambo Sadoki mu mwanya wa Abiyatari.
Salomoni yicisha na Shimeyi36Umwami atumiza Shimeyi, aramubwira ati «Iyubakire inzu mu mugi wa Yeruzalemu uyituremo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya.
37Nuramuka uyivuyemo ukambuka umugezi wa Sedironi, uzamenye ko uzapfa nta kabuza kandi amaraso yawe ni wowe azabarwaho!»
38Shimeyi asubiza umwami, ati «Ibyo uvuze ni byiza. Umugaragu wawe azagenza nk’uko umwami, umutegetsi wanjye avuze»; nuko Shimeyi amara igihe kirekire muri Yeruzalemu.
39Ariko imyaka itatu irangiye, babiri mu bagaragu ba Shimeyi barahunga, bajya kwa Akishi mwene Maka, umwami w’i Gati. Baza kubimenyesha Shimeyi, bati «Dore abagaragu bawe bageze i Gati.»
40Akibyumva, Shimeyi arahaguruka, yurira indogobe ye, afata urugendo yerekeza i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be.
41Bukeye bamenyesha Salomoni ko Shimeyi yavuye i Yeruzalemu akajya i Gati, ariko akaba yagarutse.
42Umwami atumiza Shimeyi, aramubwira ati «Sinakurahije mu izina ry’Uhoraho, nkanakumenyesha nti ’Umunsi uzava mu mugi ugiye aho ariho hose, uzapfa nta kabuza’? Waranshubije uti ’Ibyo uvuze ni byiza, nabyumvise.’
43None se ni iki cyatumye utubahirije indahiro wagiriye imbere y’Uhoraho, n’itegeko naguhaye?»
44Nuko umwami abwira Shimeyi, ati «Urabizi kandi n’umutima wawe uzi ikibi wakoreye data Dawudi, none Uhoraho agiye kuguhora ubwo bugome bwawe.
45Ariko umwami Salomoni nahabwe umugisha, n’ingoma ya Dawudi ihore ikomeye imbere y’Uhoraho igihe cyose!»
46Nuko umwami ategeka Benayahu mwene Yehoyada kumwica; Benayahu arasohoka asumira Shimeyi, aramwica.
Uko ni ko ubutegetsi bw’umwami Salomoni bwashinze imizi burahama.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.