1Nuko ngo umwaka utahe, igihe abami batabaye, Dawudi yohereza Yowabu ku rugamba kumwe n’abagaragu be bose na Israheli yose. Batsemba Abahamoni, bagota umugi wabo Raba; naho Dawudi akaba yasigaye i Yeruzalemu.
2Nimunsi, Dawudi abyutse mu buriri bwe, ajya gutembera ahantu hitaruye, hejuru y’igisenge cy’ingoro y’umwami. Igihe yari hejuru aho, arabukwa umugore wiyuhagiraga, kandi akaba umugore w’uburanga butangaje.
3Dawudi rero atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we, maze baramubwira bati «Si Betsabe, umukobwa wa Eliyamu, muka Uriya w’Umuhiti?»
4Nuko Dawudi yohereza intumwa zo kumumuzanira, aza iwe bararyamana. Ubwo kandi uwo mugore yari arangije kwisukura ukujya mu mugongo; nuko asubira iwe.
5Umugore arasama, maze atuma kuri Dawudi kubimumenyesha, ati «Ndatwite!»
6Dawudi aherako atuma kuri Yowabu, ati «Nyoherereza Uriya w’Umuhiti.» Yowabu rero yohereza Uriya kwa Dawudi.
7Uriya ngo agereyo, Dawudi amubaza amakuru ya Yowabu, ay’ingabo n’ay’intambara.
8Hanyuma abwira Uriya, ati «Manuka ujye iwawe, maze woge ibirenge.» Uriya asohoka ibwami akurikiwe n’izimano yohererejwe n’umwami.
9Ariko Uriya yiryamira ku rurembo rw’ibwami hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyamanuka ngo ajye iwe.
10Babimenyesha Dawudi, bati «Uriya ntiyamanutse ngo ajye iwe.» Nuko Dawudi abaza Uriya, ati «Mbese ntiwari uvuye mu rugendo? Ni kuki utamanutse ngo ujye iwawe?»
11Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.»
12Dawudi abwira Uriya, ati «Wongere usibire uyu munsi, maze ejo nzakohereze.» Uriya rero asibira aho i Yeruzalemu uwo munsi na bukeye bwawo.
13Dawudi aramutumira ngo arire kandi anywere imbere ye, nuko aramusindisha. Nimugoroba, Uriya arasohoka ajya kuryama ku buriri bwe, hamwe n’abagaragu ba shebuja, ariko ntiyamanuka ngo ajye iwe.
14Bukeye mu gitondo, Dawudi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza rujyanywe na Uriya.
15Yari yanditse muri urwo rwandiko ati «Uriya mumushyire imbere aho urugamba rukaze, hanyuma mwisubirire inyuma, bamutere maze apfe.»
Urupfu rwa Uriya, umugabo wa Betsabe16Nuko Yowabu wari wagose umugi, ashyira Uriya ahantu yari azi ko hari abantu b’intwari.
17Abantu bo mu mugi barasohoka, barwana na Yowabu. Benshi muri rubanda no mu bagaragu ba Dawudi barahagwa, Uriya w’Umuhiti na we arapfa.
18Yowabu atuma kuri Dawudi kumumenyesha ibyabaye byose muri iyo ntambara.
19Ategeka iyo ntumwa, ati «Igihe uzaba umaze kumenyesha umwami iby’intambara byose,
20ukabona arakaye, akakubaza ati ’Ni iki cyatumye musatira cyane umugi kugira ngo murwane? Ntimwari muzi se ko barasira hejuru y’inkike?
21Ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubehali? Nta bwo ari umugore wamuteye ingasire, ari hejuru y’inkike y’umugi agapfa atyo aguye i Tebesi? Ni kuki mwasatiriye cyane inkike?’ uzamusubize uti ’Umugaragu wawe Uriya na we yapfuye.’»
22Intumwa irahaguruka ijya kwa Dawudi kumumenyesha ibyo Yowabu yari ayitumye byose.
23Iyo ntumwa ibwira Dawudi, iti «Abo bantu baturushaga amaboko; barasohoka badutera ku gasozi, ariko turabatsura tubageza ku marembo y’umugi.
24Nuko abanyamiheto barasira abagaragu bawe hejuru y’inkike y’umugi, hapfa abantu benshi mu bagaragu b’umwami, ndetse n’umugaragu wawe Uriya w’Umuhiti na we yarapfuye.»
25Dawudi abwira iyo ntumwa, ati «Ubwire Yowabu uti ’Ibyo ntibikubabaze. Inkota yica ku buryo bwinshi. Gusa, komeza gukaza umurego wawe ku mugi, maze uwurimbure.’ Numubwira utyo, uzaba umukomeje.»
26Muka Uriya ngo amenye ko umugabo we yapfuye, aramuririra.
27Igihe cyo kwirabura kirangiye, Dawudi atuma abamuzanira uwo mugore, amwakira iwe. Aba rero umugore we, maze amubyarira umuhungu. Ariko ibyo Dawudi yari yakoze bibabaza cyane Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.