Zaburi 93 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni Umwami w’ibiremwa byose

1Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,

Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

Isi yarayishinze arayikomeza.

2Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,

uriho kuva kera na kare!

3Uhoraho, inzuzi zararanguruye,

inzuzi zaranguruye ijwi ryazo,

inzuzi zaranguruye umuririmo wazo.

4Igisumbya ijwi amazi nyamwinshi,

kigasumba ibitunda by’inyanja,

ni Uhoraho, Urukerereza mu ijuru.

5Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri;

Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,

Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help