1Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n’ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo.
2Koko rero, niba mu ikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi,
3maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti «Wowe, icara muri uyu mwanya w’icyubahiro», naho umukene mukamubwira muti «Wowe hagarara hariya», cyangwa se «Wicare mu nsi y’akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye»,
4ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b’ibitekerezo bifutamye?
5Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?
6Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko?
7Si bo se batuka izina rya Kristu mwitiriwe?
8Icyakora, niba mukurikiza itegeko rihatse yose nk’uko byanditswe ngo «Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe»
, mukora neza.9Ariko niba mugira uruhande mubogamiraho, mukora icyaha, mugashinjwa n’itegeko murengaho.
10Koko rero, umuntu ukurikiza Itegeko ryose, ariko agateshuka ku ngingo yaryo imwe gusa, aba akwiye guhanwa nk’uwayishe yose,
11kuko Uwavuze ati «Ntuzasambane», yaranavuze ati «Ntuzice.»
Niba rero utasambanye, ariko ukica, uba wishe amategeko.12Nimuvuge kandi mukore nk’abantu bahamagariwe gucirwa urubanza hakurikijwe itegeko ry’ubwigenge.
13Koko rero, urubanza ntirugira impuhwe ku muntu utaragize impuhwe; nyamara impuhwe zisesa urubanza.
Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye14Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza?
15Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi,
16maze muri mwe hakagira ubabwira ati «Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe», atabahaye ibibatunga, byaba bimaze iki?
17Bityo rero, n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako.
18Ariko wenda hagira uvuga ati «Wowe ufite ibikorwa, naho jye nkagira ukwemera!» Uwo nguwo namusubiza nti «Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho jye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.
19Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba.
20Muntu w’ikiburabwenge, waba ushaka se kumenya ko ukwemera kudafite ibikorwa kuba kwarapfuye?
21Ni ko ye, Abrahamu, umukurambere wacu, si ibikorwa byatumye aba intungane igihe atuye umuhungu we Izaki ku rutambiro?
22Urabona rero ko ukwemera kwajyanaga n’ibikorwa, n’ibikorwa bikuzuza ukwemera;
23maze hakarangira ijambo ry’Ibyanditswe rigira riti ’Nuko Abrahamu yemera Imana, bityo aba intungane’
kandi yitwa incuti y’Imana.»24Murabona rero ko ari ibikorwa umuntu akesha kuba intungane, ntibibe mu kwemera konyine.
25Ni ko byagenze no kuri Rahabu w’ihabara: none se si ibikorwa yakesheje ubutungane igihe yakiraga za ntasi, kandi akazinyuza mu yindi nzira?
26Koko rero, nk’uko umubiri ubuze umwuka uba wapfuye, bityo n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.