Zaburi 91 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uwiringira Imana imubera ubuhungiro, ikamuzigura mu makuba

1Umuntu utuye aho Usumbabyose yibera,

yikinga mu gacucu k’Ushoborabyose.

2Ndabwira Uhoraho nti

«Uri Ubuhungiro bwanjye, n’inkunga yanjye,

Mana yanjye, ni wowe niringiye!»

3Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,

anagukize icyorezo kirimbura imbaga.

4Azagutwikiriza amababa ye,

maze uzahungire mu nsi y’amoya ye;

ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

5Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro,

cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa,

6icyorezo cyubikiye mu mwijima,

cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu.

7N’ubwo iruhande rwawe hagwa igihumbi,

n’ibihumbi cumi bikagwa iburyo bwawe,

wowe ariko ntakizaguhuganya.

8Uzabe maso gusa,

maze wirebere igihano cy’abagiranabi.

9Koko Uhoraho ni wowe miringiro yanjye.

Usumbabyose wamugize ubuhungiro bwawe,

10icyago ntikizagushyikira,

n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,

11kuko yategetse abamalayika be

kukurinda mu nzira zawe zose.

12Bazagutwara mu maboko yabo,

ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;

13uzakandagira intare n’impiri,

uribate urusamagwe n’ikiyoka kinini.

14«Ubwo yanyiziritseho nzamuzigura,

nzamurinda, kuko azi izina ryanjye.

15Nanyiyambaza, nzamwitaba,

nzamuba hafi mu gihe cy’amage,

nzamurokora, maze nzamuheshe ikuzo.

16Nzamuhaza iminsi irambye,

maze nzamwereke agakiza kanjye.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help