Iyimukamisiri 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»

Imana isezeranya Musa kubohora Israheli

2Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho.

3Nabonekeye Abrahamu, Izaki na Yakobo nitwa Imana Nyir’ububasha, ariko sinabiyeretse nitwa Uhoraho.

4Nagiranye Isezerano na bo, mbasezeranya kuzabaha igihugu cya Kanahani, aho bazereraga nk’abadafite aho baba.

5Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye.

6Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.

7Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.

8Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’»

9Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije.

10Uhoraho yongera kubwira Musa ati

11«Jya kubwira Farawo, umwami wa Misiri, arekure Abayisraheli bave mu gihugu cye.»

12Musa asubiza Uhoraho, ati «N’Abayisraheli ntibanyumvise, Farawo we yanyumva ate, jyewe ufite ururimi rugobwe?»

13Uhoraho yongera kuvugana na Musa na Aroni, abaha amategeko agenewe Abayisraheli, n’andi agenewe Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo Abayisraheli bazave mu gihugu cya Misiri.

Amasekuru ya Musa na Aroni

14Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo:

Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni.

15Bene Simewoni ni Yemweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sowari na Shawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Simewoni.

16Dore amazina ya bene Levi, kimwe n’urubyaro rwabo: ni Gerishoni, Kehati na Merari. Imyaka y’ukubaho kwa Levi yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

17Bene Gerishoni ni Libuni, na Shimeyi, ukurikije amazu yabo.

18Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni, na Uziyeli. Imyaka y’ukubaho kwa Kehati yabaye ijana na mirongo itatu n’itatu.

19Bene Merari ni Mahuli na Mushe. Abo ngabo ni amazu yo kwa Levi, hamwe n’urubyaro rwabo.

20Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Musa. Imyaka y’ukubaho kwa Amuramu yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

21Bene Yishari ni Kore, Nefegi na Zikiri.

22Bene Uziyeli ni Mishayeli, Elisafani na Sitiri.

23Aroni arongora Elizabeti umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni. Babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.

24Bene Kore ni Asiri, Elikana na Abiyasafu; abo ngabo ni amazu yo kwa Kore.

25Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli; babyarana Pinehasi.

Ngabo abatware b’amazu y’Abalevi, bikurikije ubwoko bwabo.

26Aroni na Musa abo ni bo Uhoraho yabwiye, ati «Nimuvane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, mubanje kubagabanyamo imitwe.»

27Ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo bavane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri. Ni bo ubwabo, Musa na Aroni.

Imana isubirira Musa mu masezerano yayo

28Igihe Uhoraho avuganiye na Musa mu gihugu cya Misiri,

29yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.»

30Nuko Musa asubiza Uhoraho ati «Dore nifitiye ururimi rugobwe, none se Farawo azanyumva ate?»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help