1Mwica urubanza namwe mutazarucirwa,
2kuko, uko muzaba mwaziciye, ni ko muzazicirwa, n’igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo.
3Kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone ?
4Ubwo se wabwira ute mugenzi wawe uti ’Reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’ kandi utareba umugogo uri mu ryawe?
5Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho rya mugenzi wawe.
Kudahumanya ibintu bitagatifu6Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa, amasaro yanyu ntimukayajugunye imbere y’ingurube: hato zitayaribata hanyuma zikabahindukirana zikabashiha.
Usaba wese arahabwa(Lk 11.9–13)7Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa.
8Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka, n’ukomanze agakingurirwa.
9Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati, akamuhereza ibuye?
10Cyangwa se, yamusaba ifi, akamuhereza inzoka?
11Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye?
Uko tugomba kugenzereza abandi(Lk 6.31)12Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe muzajye mubibagirira : ngayo Amategeko n’Abahanuzi.
Inzira ebyiri(Lk 13.23–24)13Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo, kandi abahanyura ni benshi.
14Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!
Igiti ukibwirwa n’imbuto zacyo(Lk 6.43–44)15Muritondere abahanurabinyoma babasanga, inyuma basa n’intama, naho imbere ari ibirura by’ibihubuzi.
16Muzabamenyera ku mbuto bera. Hari usoroma imizabibu ku mahwa? Cyangwa se imitini ku mikeri?
17Burya igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, naho igiti kibi kikera imbuto mbi.
18Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi, n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza.
19Igiti cyose kitera imbuto nziza baragitema, bakakijugunya mu muriro.
20Nuko rero, muzabamenyera ku mbuto bera.
Abigishwa b’ukuri(Lk 6.46; 13.27)21Umbwira wese ngo ’ Nyagasani, Nyagasani ', si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka.
22Benshi bazambwira uwo munsi bati ’Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?
23Ubwo nzaba bwira nti ’Sinigeze mbamenya; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Umugani w’amazu abiri(Lk 6.47–49)24Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.
25Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare!
26Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi.
27Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!»
Rubanda batangarira inyigisho za Yezu(Mk 1.22; Lk 4.32)28Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije,
29kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.