Mwene Siraki 36 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ryo gusabira Israheli ngo irokorwe

1Tubabarire witegereze, Mutegetsi, Mana ya byose,

maze amahanga yose uyasakazemo igitinyiro cyawe.

2Hagurukira ibihugu by’abanyamahanga,

kugira ngo babone ububasha bwawe!

3Nk’uko wabagaragarije ubutabera bwawe igihe uduhannye,

ubu natwe tugaragarize ububasha bwawe bubarwanya,

4kugira ngo bamenye, nk’uko natwe twamenye,

ko nta Mana yindi ibaho itari wowe, Uhoraho.

5Erekana ibimenyetso bishya, ukore ibindi bitangaza,

uheshe ikuzo ikiganza cyawe, n’ukuboko kwawe kw’indyo.

6Vugurura umujinya wawe, ukwize uburakari bwawe,

maze utsembe umwanzi, urimbure umubisha.

7Gira bwangu, wibuke ibyiza waturahiriye,

bajye barata ibikorwa byawe bitangaje.

8Umuriro w’umujinya wawe nutwike abacitse ku icumu,

maze abatoteza umuryango wawe barimbuke.

9Janjagura imitwe y’abatwara amahanga,

bo bavuga ngo «Ni twe twenyine dutegeka!»

10Korakoranya imiryango yose ya Yakobo,

uyisubize umurage wabo nk’uko byari bimeze mbere.

11Uhoraho, babarira umuryango witiriwe izina ryawe,

ari wo Israheli wigiriye nk’uburiza bwawe.

12Girira impuhwe Yeruzalemu, umurwa wawe mutagatifu,

yo wahisemo ngo uyigire uburuhukiro bwawe.

13Kwiza muri Siyoni ibigwi by’ibikorwa byawe byahebuje,

n’umuryango wawe uwusesekazeho ikuzo ryawe.

14Rwanirira abo wagize aba mbere mu biremwa byawe,

wuzuze ibyahanuwe mu izina ryawe.

15Uzahembe abakwizeye,

n’abahanuzi bawe babe abanyakuri.

16Uhoraho, umva isengesho ry’abagutakambira,

ukurikije umugisha Aroni yahaye umuryango wawe,

17bityo abatuye isi bose bamenye ko uri Uhoraho,

ukaba n’Imana ubuziraherezo!

Ubushishozi

18Igifu cyakira amoko yose y’ibiribwa,

ariko hari ibikiryohera kuruta ibindi.

19Akanwa gashima umuhigo ari uko kanuriwe,

nk’uko umutima w’ubwenge utahura amagambo y’ibinyoma.

20Ufite umutima utanyurwa ahorana agahinda,

ariko inyaryenge imenya kuwucubya.

Guhitamo umugore

21Umugore yemera umugabo ubonetse wese,

ariko hari abakobwa baruta abandi.

22Uburanga bw’umugore butera umucyo mu maso,

kandi burenze ibyo umugabo yifuza byose.

23Iyo arangwa n’umutima mwiza n’ituze,

umugabo we asumba bene muntu bose.

24Uronse umugore aba atangiye gukungahara,

ni umufasha we basa, inkingi yishingikiriza.

25Isambu itazitiye, irasahurwa,

n’ahatari umugore, umugabo araboroga, akohoha.

26Ni nde wakwiringira umujura kabuhariwe,

uva mu mugi akirukira mu wundi?

27N’umuntu utagira aho aba,

akarara aho bwije, ni ko ameze!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help