1Bukeye bwaho, Oloferinesi ategeka ingabo ze zose n’imbaga yose yari yaje kumuvuna, ngo bahaguruke berekeze i Betuliya, bigarurire amabanga y’imisozi miremire, maze babone uko barwanya Abayisraheli.
2Uwo munsi nyine, abo bagabo bose b’intwari barahaguruka, bashyira nzira. Igitero cyari cyigizwe n’abantu ibihumbi ijana by’abagenda ku maguru, n’ibihumbi cumi na bibiri by’abarwanira ku mafarasi, utabariyemo abashinzwe imitwaro n’abandi bose babakurikiraga ku maguru, mbese bari imbaga itabarika.
3Baca ingando mu mubande wegereye Betuliya, iruhande rw’isoko y’amazi. Bikwiza ingamba, mu bugari bakava i Dotayimu bakagera i Belibayimu, naho mu burebure imirongo yabo ikava i Betuliya ikagera i Kiyamoni iri ahitegeye Esidereloni.
4Abayisraheli babonye ubwinshi bwabo, bakuka umutima maze barabwirana bati «Noneho bagiye kumaraho ibimera mu gihugu byose! Yewe, imisozi miremire ubwayo, imihora yayo, n’imirenge yose, ntibizashobora uburemere bwabo.»
5Buri wese afata intwaro ze, bacana amakome ku minara maze iryo joro ryose barara irondo biraririye.
6Ku munsi wa kabiri Oloferinesi asohora imbaga ye yose y’abarwanira ku mafarasi, maze abakwiza ingamba imbere y’Abayisraheli bari muri Betuliya.
7Agenzura amayira yose azamuka agana mu mugi wabo, anazenguruka amasoko y’amazi yabo, arayigarurira. Ahashyira ingabo ziharinda, maze we ubwe asubira mu nteko.
8Nuko abatware ba bene Ezawu, ibikomangoma by’Abamowabu, n’abakuru b’ingabo z’abatuye ku nkombe y’inyanja, baramwegera baramubwira bati
9«Mutegetsi shobuja, nutwumva nta nkomere n’imwe iri buboneke mu ngabo zawe.
10Uyu muryango w’Abayisraheli ntiwishingikirije intwaro zabo, ahubwo wishingikirije uburebure bw’imisozi batuyeho; kuko bitoroshye kugera mu mpinga z’imisozi yabo.
11None rero, mutegetsi wacu, wibarwanya nk’uko bigenda ku rugamba rutsitse; bityo nta n’umwe mu ngabo zawe uzahagwa.
12Guma mu ngando, unayirekeremo ingabo zawe zose, ariko abagaragu bawe bafate icyitwa isoko cyose ivubuka mu nsi y’umusozi,
13kuko ari ho abatuye Betuliya baza kuvoma. Inyota nimara kubazahaza, bazakwegurira umugi wabo. Ubwo twe n’abantu bacu, tuzazamukira mu bitwa by’imisozi ihegereye, maze tuhashinge ibirindiro kugira ngo hatagira umuntu n’umwe usohoka ava mu mugi.
14Inzara izabatsemba, bo n’abagore babo n’abana babo, maze mbere y’uko inkota ibageraho, bazagandarire mu mayira y’umugi wabo.
15Uzabaha igihano gikaze kubera ubwigomeke bwabo no kuba baranze kukuyoboka mu mahoro.»
16Oloferinesi hamwe n’abagaba be bose, banyurwa n’ayo magambo, maze yiyemeza gukurikiza inama bamugiriye.
17Ingando y’Abahamoni irimurwa, hamwe n’Abanyashuru ibihumbi bitanu, nuko bagandika mu mubande, maze bafata amasoko n’imigezi y’Abayisraheli.
18Bene Ezawu na bene Hamoni barazamuka, baca ingando ku musozi uteganye na Dotayimu, maze bohereza bamwe muri bo mu majyepfo no mu burasirazuba, ahareba Egerebeli iri iruhande rwa Kusi ku mugezi wa Mokumuru. Abasigaye bo mu ngabo z’Abanyashuru baca ingando mu kibaya, maze bakwira aho hantu hose. Amahema n’imitwaro byari ikirundo kinini bitangaje kuko byari byinshi cyane.
19Abayisraheli batakambira Uhoraho Imana yabo. Bari bacitse intege, kuko abanzi babo bari babagose, kandi badashobora kubigobotora.
20Ingabo z’Abanyashuru zose, abagendesha amaguru, amagare y’intambara, abarwanira ku mafarasi, bakomeza kubagota mu minsi mirongo itatu n’ine.
Oziya atera inkunga abagosweAbatuye Betuliya bakabona ibibindi byabo byuma,
21n’ibigega by’amazi bikama. Ntawari ukinywa amazi ngo amugere ku nyota n’umunsi n’umwe, kuko amazi bayageraga.
22Ibibondo byabo birahondobera, abagore n’abasore bashegeshwa n’inyota. Bagwaga hirya no hino mu mayira no ku marembo y’umugi; nta kabaraga na busa bari bagifite.
23Abantu bose, abangavu n’ingaragu, abagore n’abana, bateranira iruhande rwa Oziya n’abatware b’umugi. Baraborogaga cyane kandi bakabwira abakuru b’amazu, bati
24«Imana izadukiranure namwe, kuko mwaduhemukiye bitavugwa, umunsi mwanga kumvikana n’Abanyashuru ngo mubakire mu mahoro.
25Ubu rero, nta muntu n’umwe ushobora kuturokora. Imana yadutanze idushyira mu maboko yabo, kugira ngo turimburwe n’inyota maze dupfe dushire.
26Nimubahamagare rero, maze umugi wose muwurekere abantu ba Oloferinesi n’ingabo ze bawusahure.
27Kuko ikiruta kuri twe, ari ukubayoboka aho kwicwa n’inyota. Bityo tuzababera abacakara, ariko tubeho, tutabonye urupfu rw’ibibondo byacu, kimwe n’urw’abagore n’abana bacu.
28Tubarahije ijuru n’isi, n’izina ry’Imana yacu, Uhoraho umutegetsi w’abasekuruza bacu, We uduhanira ubuhemu bwacu n’ibyaha by’abakurambere bacu: mukore ibyo tubasabye uyu munsi wa none!»
29Inteko yose icura imiborogo ikomeye, batakambira Uhoraho icyarimwe mu ijwi riranguruye.
30Oziya arababwira ati «Nimukomere, bavandimwe! Twongere twihangane iminsi itanu. Muri iyo minsi, Uhoraho Imana yacu azatugirira impuhwe; kuko atazadutererana kugeza ku ndunduro.
31Iyo minsi nishira tutarabona icyadutabara, ni bwo nzakora ibyo mumbwiye.»
32Nuko yohereza imbaga yose, buri wese mu mwanya wamugenewe mu gihe cy’intambara; basubira aho bagenzuriraga ku nkike n’iminara y’umugi, bohereza abagore n’abana mu mazu. Mu mugi wose bari bakutse umutima.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.