Matayo 18 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ni nde uruta abandi?(Mk 9.33–37; Lk 9.46–48)

1Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?»

2Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo,

3nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru.

4Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru.

5Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye.

Ingaruka z’abagusha abandi mu cyaha(Mk 9.42–48; Lk 17.1–2)

6Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri bene aba bato banyemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe maze akarohwa mu nyanja rwagati.

7Isi iragowe kubera ibibi byayo bigusha abantu mu byaha! Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho!

8Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyawe bigutera gukora icyaha, bice ubijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wajya mu bugingo ucitse ukuboko cyangwa ucumbagira, aho gutabwa mu muriro w’iteka, ufite ibiganza byawe byombi cyangwa ibirenge byombi.

9Ijisho ryawe kandi nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinoboremo maze urijugunye kure yawe! Ikiruta ni uko wakwinjira mu bugingo ufite ijisho rimwe, aho gutabwa mu nyenga y’umuriro, ufite amaso yombi.

Intama yazimiye(Lk 15.1–7)

10Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru.

12Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye?

13Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye.

14Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.

Guhana bya kivandimwe

15Mugenzi wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe.

16Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo ibyo bikiranurwe n’abagabo babiri cyangwa batatu.

17Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk’umunyamahanga n’umusoresha.

18Ndababwira ukuri: ibyo muzaba mwaboshye mu nsi byose, bizabohwa no mu ijuru; n’ibyo muzaba mwabohoye mu nsi, bizabohorwa no mu ijuru.

Gusengera hamwe

19Byongeye kandi ndababwira ukuri: niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru.

20Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo.»

Kubabarira abatubabaje(Lk 17.4)

21Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi?»

22Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi.

Umugani w’umugaragu utagira impuhwe

23Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye.

24Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi.

25Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we.

26Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ’Nyorohera, nzakwishyura byose.’

27Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we.

28Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ’Ishyura ibyo undimo byose.’

29Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ’Nyorohera, nzakwishyura.’

30Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda, amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we.

31Bagenzi be babibonye, birabarakaza cyane; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose.

32Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ’Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze;

33wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’

34Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose.

35Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help