1Naho wowe, Betelehemu Efurata,
uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda,
ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli;
inkomoko ye ni iyo hambere,
mu bihe bya kera cyane.
2Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana
kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira,
maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli.
3We rero azemarara, aragire ubushyo bwe,
abikesheje ububasha bw’Uhoraho
n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye.
Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera,
akanategeka kugera ku mpera z’isi.
4Ni we ubwe uzazana amahoro!
Abanyashuru nibadutera bagakanagira ku butaka bwacu,
tuzabateza abashumba barindwi n’abatware umunani.
5Igihugu cya Ashuru n’icya Nemurodi bazabitegekesha inkota,
maze we ubwe azadukize Ashuru,
niramuka iteye igihugu cyacu, ikarenga umupaka wacu.
Udusigisigi twa Israheli mu banyamahanga6Ubwo udusigisigi twa Yakobo tuzatura
rwagati mu miryango myinshi;
bamere nk’ikime cyangwa ibijojoba bigwa ku byatsi,
biturutse kuri Uhoraho, atagize icyo asaba umuntu
cyangwa se icyo amutezeho.
7Nuko udusigisigi twa Yakobo tuzabe mu mahanga,
rwagati mu miryango myinshi,
mbese nk’intare mu nyamaswa z’ishyamba,
cyangwa nk’icyana cy’intare mu mashyo y’intama;
uko itambutse igakacanga, igashwanyaguza,
kandi ntihagire uyitesha icyo ifashe.
8Nawe rero, cyamurira ikiganza cyawe ku bakurwanya,
maze abanzi bawe bose barimbuke!
Uhoraho atsemba ibyayobyaga umuryango we9Dore uko bizagenda kuri uwo munsi, uwo ni Uhoraho ubivuze!
Nzakwambura amafarasi, ntsembe n’amagare yawe y’intambara.
10Nzasenya imigi y’igihugu cyawe,
ndimbure n’ibigo byawe bikomeye byose.
11Nzavana ibinyabapfumu mu kiganza cyawe,
n’abacunnyi ntuzongera kubagira ukundi.
12Nzatsemba iwawe amashusho n’inkingi,
uherukire aho gupfukamira ibyakozwe n’ibiganza byawe.
13Nzarimbura iwawe ibiti weguriye ibigirwamana,
n’imigi yawe nzayisenye.
14Hanyuma nzihimure no ku mahanga atanyumviye,
mbigiranye uburakari n’umujinya mwinshi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.