Icya mbere cya Samweli 28 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Sawuli ashikisha ku mushitsikazi w’i Enidori

1Muri iyo minsi, Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo batere Israheli. Akishi abwira Dawudi, ati «Urabe uzi ko wowe n’ingabo zawe tugomba kujyana ku rugamba.»

2Dawudi aramusubiza ati «Ni byiza rwose! Ni na ho uzamenyera icyo jyewe umugaragu wawe nzakora.» Ubwo Akishi abwira Dawudi, ati «Ni byiza; nanjye nzakugira n’umurinzi wanjye bwite iminsi yose.»

3Icyo gihe rero, Samweli yari yarapfuye, Abayisraheli bose bari baramuririye, baranamuhambye mu mugi we i Rama. Naho Sawuli yari yaraciye ubupfumu n’ibyerekeye gushikisha byose mu gihugu cyose.

4Abafilisiti ngo bamare gukorana, baca ingando i Shunemu. Nuko Sawuli na we akoranya Abayisraheli bose, baca ingando i Gilibowa.

5Sawuli abonye ingabo z’Abafilisiti ariheba, akuka umutima cyane.

6Nuko atakambira Uhoraho, ariko haba mu nzozi, haba mu bufindo, haba se mu buhanuzi, Uhoraho ntiyagira icyo amusubiza.

7Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire umushitsikazi, kugira ngo njye iwe gushikisha.» Abagaragu be baramusubiza bati «Keretse ahantu hitwa Enidori ni ho hari umushitsikazi.»

8Nuko Sawuli ahindura imyambaro ye, ariyoberanya maze aragenda, aherekejwe n’abagabo babiri; bagera kwa wa mugore nijoro. Sawuli aramubwira ati «Ndagusabye ngo ukoreshe ubushobozi bwawe, maze unshikire uwo nza kukubwira.»

9Umugore aramubaza ati «Mbese nta bwo uzi icyo umwami Sawuli yakoze: ko yatsembye ubushitsi mu gihugu cyose? Ni kuki ushaka kuntega umutego, kugira ngo unyicishe?»

10Sawuli aramurahira ati «Nkurahiye Uhoraho ko ibi utazabihanirwa.»

11Umugore aramubaza ati «Uwo ushaka ko ngushikira ni nde?» Sawuli aramusubiza ati «Nshikira Samweli.»

12Umugore ngo arabukwe Samweli, atera hejuru abaza Sawuli, ati «Ni iki cyatumye umbeshya? Ni wowe Sawuli!»

13Umwami aramubwira ati «Humura wigira ubwoba! Ariko se ye, icyo ubona ni iki?» Umugore arasubiza ati «Ndabona ikintu gisa n’imana izamuka iva ikuzimu.»

14Sawuli aramubaza ati «Urabona iyo mana isa ite?» Umugore aramusubiza ati «Ni umusaza uzamuka, yifubitse igishura.» Sawuli amenyeraho ko ari Samweli; aramwunamira, yubika uruhanga ku butaka.

15Nuko Samweli abaza Sawuli, ati «Ni iki cyaguteye kumbuza uburyo, ugatuma ngomba kuzamuka?» Sawuli aramusubiza ati «Ubu ndi mu kaga gakomeye, Abafilisiti barampagurukiye kandi Imana yaranyitaruye ntikinsubiza, ndetse habe no mu bahanuzi cyangwa se mu nzozi. Naguhamagaye rero kugira ngo umenyeshe icyo ngomba gukora.»

16Samweli aramubaza ati «None se niba Uhoraho yarakwitaruye, icyo umbaza ni iki kandi ko wabaye ikirumbo?

17Uhoraho yakugenjereje uko yigeze kukuntumaho: yakunyaze ubwami, abuha undi ari we Dawudi.

18Kubera ko utumviye ijwi ry’Uhoraho kandi ntucubye uburakari bwe igihe uteye Amaleki, ni yo mpamvu yakugenjereje atyo uyu munsi.

19Ndetse ari wowe, ari n’Abayisraheli, mwese Uhoraho azabagabiza ikiganza cy’Abafilisiti. Ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga, naho Israheli, Uhoraho azayigabize ibiganza by’Abafilisiti.»

20Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye, akuwe umutima n’ibyo Samweli amubwiye. Nta n’imbaraga yari agifite, kuko yari yiriwe ubusa akanaburara.

21Hanyuma wa mugore asanga Sawuli, abonye ko yazahaye cyane, aramubwira ati «Dore jyewe umuja wawe nakumviye, nemera no guhara amagara yanjye, ariko numvira amategeko yawe.

22None ndakwinginze, umva ijwi ry’umuja wawe, unyemerere nguhe nibura agace k’umugati urye, bityo ubone agatege ko gutaha.»

23Sawuli aramuhakanira, ati «Sinshaka kurya.» Ariko abagaragu be hamwe n’uwo mugore baramuhata, arabumvira, arabyuka maze yicara ku ntebe.

24Uwo mugore yari afite inyana y’umushishe, aherako arayibaga, afata n’ifu maze ayitekamo imigati idasembuye.

25Nuko agaburira Sawuli n’abagaragu be bararya; barangije barahaguruka, bataha muri iryo joro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help