1Bukeye, Yowabu mwene Seruya, amenya ko umwami akumbuye Abusalomu.
2Aherako atuma intumwa i Tekowa, kuzanayo umugore w’umunyabwenge, maze aramubwira ati «Ndagusabye ngo wihindure nk’umuntu ubabaye, wambare imyambaro y’akababaro, ntiwisige imibavu; mbese muri make, umere nk’umugore umaze igihe kirekire mu kababaro k’umugabo we wapfuye.
3Hanyuma ujye kureba umwami maze umubwire utya . . . » Nuko Yowabu amubwira ibyo yagombaga kuvuga byose.
4Nuko rero, uwo mugore w’i Tekowa asanga umwami, yitura hasi yubamye ku butaka, aramuramya maze aravuga ati «Ntabara, mwami wanjye!»
5Umwami ni ko kumubaza ati «Ni ibiki?» Aramusubiza ati «Nta bwo! Ndi umupfakazi, umugabo wanjye yarapfuye.
6Umuja wawe yari afite abana babiri, bukeye barakaranyiriza mu gasozi, kandi nta wundi muntu uhari wo kubakiza, nuko umwe akubita undi aramwica.
7None rero, umuryango wose wahagurukiye umuja wawe, bariho baravuga bati ’Tanga uwo mwicanyi, bamuhore amaraso y’umuvandimwe we yishe’, kandi barimbure batyo uwo nageneye umurage. Uko ni ko bashaka kuzimya ikara nari nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umukomokaho ku isi.»
8Nuko umwami abwira uwo mugore, ati «Ngaho taha iwawe. Ndi butange amategeko ku bikwerekeyeho.»
9Uwo mugore w’i Tekowa abwira umwami, ati «Mwami, mutegetsi wanjye, icyaha kibe kuri jye no ku muryango wanjye! Umwami n’ingoma ye ni abere.»
10Umwami aramubwira ati «Nihagira uwongera kubikubwira, uzamunzanire kandi ntazagusubira ukundi.»
11Umugore aramubwira ati «Ndagusabye, mutegetsi wanjye, ngo wibuke Uhoraho, Imana yawe, kugira ngo umuhozi atazanyongerera akababaro yica umuhungu wanjye.» Umwami aravuga ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima, ko nta n’agasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.»
12Umugore aravuga ati «Ndakwinginze, ngo umuja wawe agire icyo abwira umwami, umutegetsi wanjye.» Aramusubiza ati «Ngaho mbwira»
13Nuko umugore aravuga ati «None rero, ni kuki wakoreye igikorwa nk’icyo umuryango w’Imana? Uhereye ku byo umwami avuze, yiciriye urubanza ubwe, kuko atagaruye umuhungu we yirukanye.
14Yego, twese tuzapfa nta kabuza, kandi nk’uko amazi aseseka hasi ntayorwe, ni na ko uwapfuye Imana itamukura ikuzimu ngo agaruke mu bazima. Naho umwami we nagire icyo ategeka, kugira ngo uwari waciwe adakomeza kuba kure ye.»
15Umugore arongera ati «None rero, nazanywe no kubwira umwami, umutegetsi wanjye, ibyo nyine maze kumugezaho, mbitewe n’uko umuryango wanteye ubwoba. Nuko umuja wawe ni ko kwibwira nti ’Ngiye kubitekereza umwami,
16wenda azakora icyo umuja we yamusabye, amukize umuntu washakaga kumuvutsa ku murage w’Imana, kimwe n’umuhungu wanjye.’
17Umuja wawe yibwiye ati ’Ijambo umwami umutegetsi wanjye ari buvuge ritume ngubwa neza; kuko umwami, umutegetsi wanjye, ari nk’umumalayika w’Imana: yumva icyiza n’ikibi.’ Nuko rero, Uhoraho Imana yawe ibane nawe!»
18Umwami abwira uwo mugore, ati «Ndakwinginze ngo ntugire icyo umpisha ku kibazo ngiye kukubaza.» Undi aravuga ati «Ngaho umwami umutegetsi wanjye navuge.»
19Umwami aramubaza ati «Mbese ni ikiganza cya Yowabu kikuyobora muri ibyo byose?» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye ubugingo bw’umwami umutegetsi wanjye, ko nta muntu ushobora kunyuza ukubiri n’ibyavuzwe n’umwami umutegetsi wanjye. Koko rero, ni umugaragu wawe Yowabu wabintegetse, kandi ni na we wabwiye umuja wawe ibyo agomba kuvuga byose.
20Yowabu yabikoreye kugira ngo agarure umwuka mwiza, ariko kandi umutegetsi wanjye ni umunyabwenge, ndetse ni umunyabwenge nk’umumalayika w’Imana: akamenya ibiba ku isi byose.»
21Umwami ni ko kubwira Yowabu, ati «Ni byo koko, ikibazo cyawe kibonye igisubizo. Genda ugarure uwo musore Abusalomu.»
22Yowabu agwa hasi yubamye, arapfukama ashimira umwami. Aravuga ati «Jyewe umugaragu wawe, uyu munsi menye ko ndi umutoni ku mwami umutegetsi wanjye, kuko wakoze icyo umugaragu wawe yagusabye.»
23Yowabu ashyira nzira ajya i Geshuri, maze agarura Abusalomu i Yeruzalemu.
24Umwami aravuga ati «Nasubire iwe kandi ntazatunguke imbere yanjye.» Nuko Abusalomu asubira iwe, ntiyahinguka imbere y’umwami.
Dawudi yiyunga na Abusalomu25Nta muntu w’uburanga ndetse wanashimwaga muri Israheli nka Abusalomu: kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga.
26Uko umwaka utashye yariyogosheshaga, igihe umusatsi wabaga umaze kuba mwinshi. Uko yiyogosheshaga, umusatsi we barawupimaga: ukaba amasikeli magana abiri ku gipimo cy’umwami.
27Hanyuma Abusalomu abyara abahungu batatu n’umukobwa umwe witwaga Tamara. Yari umukobwa w’uburanga butangaje.
28Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yeruzalemu, adahinguka imbere y’umwami.
29Bukeye, Abusalomu atumira Yowabu kugira ngo amutume ku mwami, ariko we yanga kumwitaba. Yoherezayo intumwa ya kabiri, na none ntiyaza.
30Abusalomu ni ko kubwira abagaragu be, ati «Murareba uriya murima w’ingano wa Yowabu, uri bugufi y’uwanjye: nimugende muwutwike!» Abagaragu ba Abusalomu rero, umurima barawutwika.
31Yowabu ni ko kujya kwa Abusalomu, aramubaza ati «Ni kuki abagaragu bawe bantwikiye umurima?»
32Abusalomu asubiza Yowabu, ati «Ni uko nagusabye kuza iwanjye kugira ngo ngutume kubwira umwami ngo ’Kuki navuye i Geshuri? Ikiruta kuri jye ni uko naba nkiriyo.’ None rero ndashaka kubonana n’umwami, niba hari n’icyaha mfite azanyice.»
33Yowabu ajya kureba umwami, amubwira ibyo byose. Umwami ni ko guhamagaza Abusalomu, araza arapfukama, yunamira umwami. Nuko umwami ahobera Abusalomu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.