1Iyakare yaremye byose mu buryo bumwe.
2Uhoraho wenyine ni we uzitwa intungane.
4Nta muntu yigeze ashinga kwamamaza ibikorwa bye,
ni nde wacengera ubuhangange bwe?
5Imbaraga n’icyubahiro bye ni nde wabibara?
Ni nde washobora kurondora impuhwe ze?
6Nta cyo umuntu yagabanyaho, nta n’icyo yakongeraho;
ntibishoboka gusobanukirwa n’ibitangaza by’Uhoraho.
7Iyo umuntu yibwira ko abirangije, ni ho aba akibitangira,
kandi iyo ahagaze gato, yibaza aho yari ageze.
8Umuntu ni iki? Ese amaze iki?
Mbese icyamubera cyiza cyangwa kibi, ni ikihe?
9Umubare w’iminsi umuntu abaho nturenga imyaka ijana.
10Utwaka twe duke mu bihe by’iteka,
twagereranywa n’agatonyanga k’amazi mu nyanja,
cyangwa n’akabuye k’umusenyi.
11Ni yo mpamvu Uhoraho abihanganira,
akabasenderezaho impuhwe ze.
12Aritegereza, kandi azi ko amaherezo yabo ari amakuba,
na we akongera impuhwe ze.
13Impuhwe za muntu zigaragarira kuri mugenzi we,
naho iz’Uhoraho zigaragarira ku kinyamubiri cyose.
Aracyaha, agahana, akigisha,
maze agacyamura ubushyo bwe nk’umushumba.
14Agirira impuhwe abakira inyigisho,
hamwe n’abitabira amategeko ye.
Kumenya gutanga15Mwana wanjye, ineza yawe ntukayigerekeho incyuro,
kandi ibyo utanze ntukabyongereho gucunaguza.
16Ese urume ntirucubya umuyaga wumisha imyaka?
Ni na ko ijambo ryiza riruta icyo utanze.
17Ntubona se ko ijambo ryiza riruta amaturo yose?
Kandi byombi biranga umugiraneza.
18Umupfayongo yamagana umukene nta cyo amuhaye,
kandi umunyerari ariza uwo yagabiye.
Guteganya no kwitonda19Mbere yo kuvuga jya ubanza usobanuze,
kandi ujye kwivuza indwara itarakurembya.
20Mbere y’uko bagucira urubanza, jya ubanza wisuzume,
bityo igihe bazakugenderera, uzababarirwa.
21Jya wicisha bugufi mbere y’uko urwara,
kandi nugwa mu cyaha, wicuze!
22Icyo warahiriye jya ugikorera igihe,
kandi ntugategereze urupfu kugira ngo witunganye.
23Mbere yo gutangaza umuhigo, jya ubanza witegure,
ntukabe nk’umuntu ushuka Uhoraho.
24Ujye wibuka uburakari bw’iminsi y’imperuka,
wibuke n’igihano urindiriye, Uhoraho naguhunza amaso.
25Mu gihe cy’umwijuto ujye wibuka inzara,
maze mu minsi y’ubukire, uzirikane ubukene n’ubutindi.
26Kuva mu museso kugeza nimugoroba, igihe kirahindagurika,
ibintu byose biyoyoka vuba imbere y’Uhoraho.
27Umunyabwenge ahora akenga,
iminsi y’ibyaha yagera, akirinda gucumura.
28Umuntu uzi ubwenge aba asobanukiwe n’ubuhanga,
akamenya no gushima ababuronse bose.
29Abavugana ubwenge, ubwabo ni abahanga,
ni bo baca imigani y’inshoberamahanga.
Kwirinda irari ry’ibintu30Ntukishinge irari ry’ibintu rikurimo,
ujye wikuramo umururumba.
31Niwemera umutima wawe ukicwa n’irari ry’ibintu,
rizaguha amenyo y’abasetsi.
32Ntukishimire kurohama mu maraha,
maze ngo wizirike ku bayaharanira.
33Ntukikeneshe uguza ngo ukunde ujye mu birori,
kandi mu bubiko bwawe nta na mba ufite.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.