Icya kabiri cy'Amateka 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hezekiya avugurura imihango yo gusingiza Uhoraho

1Ibyo byose birangiye, Abayisraheli bose bari aho, bajya mu migi ya Yuda kugira ngo bamenagure inkingi z’ibigirwamana, batemagure inkingi za Ashera, basenye amasengero y’ahirengeye n’intambiro muri Yuda, no muri Benyamini hose, ndetse no muri Efurayimu na Manase kugera ubwo babitsembye. Hanyuma Abayisraheli bose bisubirira buri wese iwe mu migi yabo.

2Hezekiya ashyiraho imitwe y’abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo buri wese, akurikije icyiciro arimo, yaba umuherezabitambo cyangwa se umulevi, ajye atura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, asingiza Uhoraho, amushimira kandi amukorera imbere mu kibuga cy’Ingoro ye.

3Umwami yafataga ku mutungo we, akabitanga ho ituro, kugira ngo bibe ibitambo bitwikwa bya mu gitondo na nimugoroba, ibyo ku masabato, ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’iby’iminsi mikuru, nk’uko byanditswe mu itegeko ry’Uhoraho.

4Hanyuma ategeka abantu batuye i Yeruzalemu gutanga umugabane ugenewe abaherezabitambo n’abalevi kugira ngo bakomeze kwita ku Itegeko ry’Uhoraho.

5Ayo magambo akimara gutangazwa, Abayisraheli batanga ibintu byinshi ku misaruro yabo y’ingano, ya divayi, y’amavuta, y’ubuki, mbese ku mbuto zose zihingwa, bazana igice cya cumi cy’ibyo byose.

6Maze Abayisraheli n’Abayuda batuye mu migi ya Yuda na bo bazana icya cumi cy’amatungo maremare n’amagufi, kimwe n’icy’amaturo yeguriwe Uhoraho, Imana yabo, bakabirunda bakurikiranya ibirundo.

7Batangiye kubirunda mu kwezi kwa gatatu barangiza mu kwezi kwa karindwi.

8Hezekiya n’abanyacyubahiro baza kureba ibyo birundo maze bashimira Uhoraho n’umuryango we Israheli.

9Hezekiya abaza abaherezabitambo n’abalevi iby’ibyo birundo,

10maze Azariyahu, umuherezabitambo mukuru wo mu nzu ya Sadoki, aramusubiza ati «Kuva batangira kuzana amaturo mu Ngoro y’Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza byinshi kuko Uhoraho yahaye umugisha umuryango we, none ibyasagutse ni byo ibi birundo.»

11Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo mu Ngoro y’Uhoraho.

12Barabitunganya maze babikamo ibyatanzwe bitonze, ibya cumi n’andi maturo matagatifu. Konanyahu w’umulevi aba umurinzi wabyo, hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi wari amwungirije.

13Yehiyeli, Azariyahu, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Yismakiyahu, Mahati na Benayahu bari abagenzuzi bategekwa na Konanyahu hamwe n’umuvandimwe we Shimeyi, nk’uko umwami Hezekiya na Azariyahu, umutegetsi w’Ingoro y’Imana, bari babigennye.

14Umulevi Kore mwene Yimuna, umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba, yari ashinzwe kwakira amaturo yatuwe Imana, akaba ari we uyakuramo ibigenewe Uhoraho n’icyo buri wese yabihabwamo.

15Yategekaga abaherezabitambo Edeni, Minyamini, Yeshuwa, Shemayahu, Amariyahu na Shekanyahu bagombaga kuguma mu migi yabo, bakagaburira abavandimwe babo, bakurikije inzego zabo nta kuvangura umukuru n’umuto.

16Naho abo mu gitsinagabo bari baranditswe mu bisekuruza by’abalevi bahereye ku bafite imyaka itatu n’abayirengeje, bakinjira mu Ngoro y’Uhoraho nk’uko byari ngombwa buri munsi, na bo bagahabwa umugabane wabo, bakurikije umurimo wabo n’icyiciro barimo.

17Abaherezabitambo banditswe bakurikije amazu yabo, n’abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, na bo bakandikwa bakurikije imirimo bashinzwe n’icyiciro barimo.

18Babarura kandi umuryango wabo wose: abagore, abahungu n’abakobwa. Mbese ikoraniro ryabo ryose bararibarura, kuko bagombaga kwitagatifuriza imirimo mitagatifu nta buhemu.

19Naho bene Aroni b’abaherezabitambo batuye mu masambu yabo muri buri mugi, dore uko babagenzerezaga: muri buri mugi hari abantu bavuzwe mu mazina yabo kugira ngo umuherezabitambo wese wabaruriwe muri bene Levi b’igitsinagabo, bajye bamuha umugabane umukwiye.

20Hezekiya agenza atyo muri Yuda yose, akorera Uhoraho, Imana ye, ibintu byiza, bitunganye kandi bizira ubuhemu.

21Ibyo yakoreye byose Ingoro y’Imana, byerekeye amategeko n’amabwiriza yayo, yabikoreye gushakashaka Imana, n’umutima we wose, kandi abigeraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help