1Mu mwaka w’ijana na mirongo itanu n’umwe, Demetiriyo mwene Selewukusi ava i Roma, acikira mu mugi wo ku nyanja ari kumwe n’abantu bakeya, nuko ahatangariza ingoma ye.
2Ageze mu murwa w’abasekuruza be, ingabo zifata Antiyokusi na Liziya, zibazanira Demetiriyo.
3Ariko we ngo abimenye aravuga ati «Sinshaka no kubona abo bantu mu maso.»
4Ingabo zihera ko zibica, maze Demetiriyo arakunda aba umwami.
5Nuko abantu bose bo muri Israheli, bari bazwiho kuba ibyigenge n’ibyomanzi, baramusanga bayobowe na Alikimu washakaga kuba umuherezabitambo mukuru.
6Barega rubanda ku mwami bagira bati «Yuda n’abavandimwe be bicishije incuti zawe zose, natwe batumenesha mu gihugu cyacu.
7None rero woherezeyo umuntu wizeye, ajye kwirebera amarorerwa yose Yuda yakoze iwacu no mu masambu y’umwami, maze ahane abo bantu n’ababatera inkunga bose.»
8Umwami ahitamo Bakidesi, umwe mu ncuti ze, ari na we wategekaga ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, akaba umuntu ukomeye mu gihugu n’umuyoboke w’umwami.
9Nuko umwami aramwohereza, hamwe na Alikimu w’umuhakanyi yari amaze kugira umuherezabitambo, amutegeka kujya guhora Abayisraheli.
10Barahaguruka bashyira nzira, bagera mu gihugu cya Yudeya n’igitero cy’abantu benshi. Boherereza Yuda n’abavandimwe be intumwa zisaba amahoro, ariko ari ukubaryarya.
11Nyamara bo ntibagira icyo babasubiza kuko babonaga bazanye igitero gikomeye.
12Ubwo ariko, inama y’abigishamategeko yari iteraniye kwa Alikimu na Bakidesi, kugira ngo bashakire hamwe umwanzuro w’ukuri.
13Aba mbere muri abo Bayisraheli basabaga amahoro bari Abahasidimu;
14bagira bati «Ni umuherezabitambo wo mu muryango wa Aroni wazanye n’ingabo, ntazatugirira nabi.»
15Avugana na bo amagambo y’amahoro, ari na ko abyemeresha indahiro agira ati «Nimuhumure ntidushaka kubagirira nabi, kimwe n’incuti zanyu.»
16Bahera ko barabyemera, nyamara uwo munsi afatisha mirongo itandatu muri bo, arabica. Bityo harangira amagambo y’Ibyanditswe aho bigira biti
17«Bashwanyaguje umubiri w’intungane zawe, n’amaraso yazo bayanyanyagiza impande za Yeruzalemu, maze habura n’umwe ubahamba
.»18Nuko rubanda rwose rutahwa n’ubwoba, bakavuga bati «Nta kuri n’ubutabera bibarangwaho, kuko barenze ku masezerano n’indahiro bari bagize.»
19Bukeye, Bakidesi ava i Yeruzalemu ajya guca ingando i Betizeti. Akajya atuma gufata abantu benshi mu bari bamuyobotse, kimwe n’abandi bo muri rubanda; akabica maze akabaroha mu iriba rirerire.
20Iyo ntara ayegurira Alikimu, amuha n’ingabo zo kumushyigikira, hanyuma Bakidesi asubira i bwami.
21Alikimu akomeza kurwanira icyubahiro cyo kuba umuherezabitambo mukuru,
22ababuzaga rubanda amahoro bose baramuyoboka, bigarurira igihugu cya Yudeya kandi bagirira nabi cyane Israheli.
23Yuda abonye ko ubugiranabi bwa Alikimu n’abayoboke be bagirira Israheli butambutse kure ubw’abanyamahanga,
24azenguruka igihugu cyose cya Yudeya kugira ngo ahore abagambanyi, kandi ababuze gukomeza kuzerera mu gihugu.
Nikanori muri Yudeya; urugamba rw’i Kafarisalamu(2 Mak 14.5–36)25Nuko Alikimu ngo abone ko Yuda n’abantu be bamaze kumurusha amaboko, kandi ko atagishoboye kubarwanya, ahera ko asubira ibwami maze abarega amarorerwa atagira ingano.
26Umwami ni ko kohereza Nikanori, umwe mu bagaba be b’ibirangirire, akaba umwanzi n’umugome ukomeye kuri Israheli, amuha ubutumwa bwo kurimbura iyo mbaga.
27Nikanori agera i Yeruzalemu n’igitero gikomeye, atuma kuri Yuda n’abavandimwe be asaba amahoro, mu magambo yuje uburyarya agira ati
28«Ntibikabe rwose ko narwana namwe, nazazana gusa n’abantu bakeya kugira ngo twumvikane mu mahoro.»
29Nuko ngo agere kwa Yuda bararamukanya mu mahoro, nyamara ubwo abanzi bakaba barekereje gufata Yuda.
30Yuda abonye ko Nikanori yaje iwe yiyoberanyije, aramutinya ndetse ntiyaba agishaka no kumubona.
31Nikanori na we ngo amenye ko umugambi we watahuwe, atera Yuda kugira ngo amurwanyirize hafi ya Kafarisalamu.
32Hagwa abantu bagera kuri magana atanu mu ngabo za Nikanori, abandi bahungira mu murwa wa Dawudi.
Nikanori ahigira gusenya Ingoro33Ibyo birangiye, Nikanori arazamuka, ajya ku musozi wa Siyoni. Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango basohoka mu Ngoro baje kumwifuriza amahoro, no kumwereka igitambo gitwikwa baturiraga umwami.
34Ariko we arabakwena, abakoza isoni, arabahindanya kandi ababwira amagambo yuzuye agasuzuguro.
35Muri ubwo burakari bwe ararahira ati «Niba noneho Yuda n’ingabo ze batangarukiye, igihe nzagarukira amahoro ari yose, nzatwika iriya Ngoro!»
36Abaherezabitambo barikubura, bahagarara imbere y’urutambiro rw’Ingoro, basesa amarira bavuga bati
37«Ni wowe wihitiyemo iyi Nzu kugira ngo yambarizwemo izina ryawe kandi ngo ibere umuryango wawe Inzu yo kugusenga no kukwambaza.
38None rero, tebuka uhorere igihugu cyawe, maze uriya muntu n’ingabo ze bashirire ku bugi bw’inkota. Ibuka ibitutsi batutse izina ryawe, maze ubabuze ubuhumeka!»
Ugutsindwa n’urupfu rwa Nikanori muri Adasa(2 Mak 15.1–36)39Nikanori ava i Yeruzalemu ajya guca ingando i Betihoroni, ari na ho ingabo zo muri Siriya zamusanze.
40Yuda na we aca ingando muri Adasa, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu. Nuko asenga avuga ati
41«Igihe intumwa z’umwami w’Abanyashuru zitutse izina ryawe, umumalayika wawe yaraje abicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu.
42N’uyu munsi rero utsembe kiriya gitero mu maso yacu, kugira ngo n’abandi bose bamenyereho ko Nikanori yavuze nabi Ingoro yawe, kandi umucire urukwiranye n’ubugome bwe!»
43Nuko ibitero byombi bisakirana ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari, ari na ko Nikanori yatsinzwemo, aba ari na we ugwa uwa mbere ku rugamba.
44Ingabo za Nikanori zibonye ko aguye zijugunya intwaro zazo, zirihungira.
45Abayahudi babakurikirana umunsi wose, kuva Adasa kugera ku nkengero za Gazara, bagenda bavuza uturumbeti inyuma yabo.
46Abatuye mu nsisiro zose zo muri Yudeya barasohoka, kugira ngo bagote izo mpunzi zanyuranagamo. Nuko bose bamarwa n’inkota ntihagira n’umwe urokoka.
47Bamaze kubacuza no gutwara iminyago, Nikanori bamuca umutwe n’ikiganza cy’iburyo yaramburanaga agasuzuguro, barabijyana babimanika ahateganye na Yeruzalemu.
48Rubanda rusagukwa n’ibyishimo, uwo munsi bawugirira ibirori nk’indi minsi mikuru yose y’umunezero.
49Bategeka ko uwo munsi uzajya uhimbazwa buri mwaka ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari. Nuko igihugu cya Yudeya kimara iminsi mu ituze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.