Abanyakorinti, iya 1 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ingeso mbi za bamwe mu bakristu b’i Korinti

1Inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije, butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se!

2None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu, ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo!

3Jyewe rero, n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano, nk’aho nahibereye.

4Ngaho rero, nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye,

5uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani.

6Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose?

7Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya, udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu, yishweho igitambo.

8Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoreshe imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.

9Hanyuma kandi, mu ibaruwa mperutse kubandikira, mbihanangiriza kutivanga n’abasambanyi,

10sinashakaga kuvuga abasambanyi bose iyo bava bakagera, cyangwa se abanyabugugu, abambuzi, n’abasenga ibigirwamana, kuko bibaye ibyo mwagombye kuva kuri iyi si.

11Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugenderana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi, umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire.

12Mpuriye he no gucira imanza abo tudafitanye isano? Mwebwe se abo mukemanga si ababarimo rwagati?

13Abo hanze ni Imana izabacira urubanza. (Mugenze rero nk’uko byanditswe ngo) «Nimuvane inkozi z’ibibi muri mwe rwagati.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help