Mwene Siraki 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umunebwe

1Umunebwe asa n’ibuye bikuruseho,

bose bamuha induru yo kumunnyega.

2Umunebwe asa n’ikirundo cy’imyanda,

umuteruye wese akunguta intoki.

Abana babi

3Umugabo ubyaye umuhungu w’injiji bimutera isoni,

ariko iyo ari umukobwa ni we ubwe wisebya.

4Umukobwa w’umunyamutima aronka umugabo,

naho ushira isoni atera agahinda uwamubyaye.

5Umugore w’inshinzi akoza isoni se n’umugabo we,

maze bombi bakamugaya.

6Imvugo itaziye igihe isa no kwigamba k’uwapfushije,

ariko umunyafu n’igihano bihora ari isoko y’ubuhanga.

Igicucu kigomba gufatwa gite?

9Kwigisha igicucu ni nko gusubiranya injyo,

cyangwa gukangura uwazitswe n’ibitotsi.

10Uganira n’igicucu aba avugana n’usinziriye:

Iyo barangije kiramubaza kiti «Harya twavugaga iki?»

11Jya uririra umupfu, aba yabuze urumuri burundu,

jya uririra igicucu, kiba cyarabuze ubwenge.

Uwapfuye jya umuririra buke, aba yabonye uburuhukiro,

ariko kubaho kw’igicucu, birutwa no gupfa kikavaho.

12Kwiraburira uwapfuye bimara iminsi irindwi,

ku gicucu n’umugomeramana bo,

bimara iminsi y’ubuzima bwose.

13Ntukavugane menshi n’igicucu,

kandi ntukisunge umuntu w’injiji.

Uzamugendere kure, bizakurinda ingorane,

bityo ntuzandura ngo wamwegereye.

Uzamwirinde, uzaruhuka,

kandi ubucucu bwe ntibuzagutera ingorane.

14Ni iki kiremera kurusha intosho?

Izina ryacyo se ryaba irihe, atari ikiburabwenge.

15Umusenyi, umunyu n’ibyuma,

bitwarika kurusha umuntu w’igicucu.

16Ibiti bikoze igisenge cy’inzu,

nta bwo bitandukanywa n’umutingito w’isi;

ni kimwe n’umutima uzirikana umugambi wizwe neza,

nta bwo uzaba ikigwari igihe nikigera.

17Umutima wishingikirije icyemezo cy’ukuri,

usa n’isima ivanze n’umusenyi ku rukuta runogereje.

18Nk’uko inkingi ziteye hejuru y’umusozi,

zihungabanywa n’umuyaga,

ni na ko umutima w’ikigwari utekereza amafuti,

ugahungabanywa n’ubwoba ubwo ari bwo bwose.

Ubucuti

19Utokoje ijisho, arivusha amarira,

yakangara umutima ugahishura ibitekerezo byawo.

20Uteye ibuye inyoni, arazirukana,

uhemukiye incuti aba yishe umubano.

21Niba warageze incuti yawe inkota,

ntukihebe, mushobora kwigorora.

22Niba waravuze incuti yawe nabi,

ntukihebe, mushobora kuziyunga;

ariko rero incuti yose izaguhunga,

niba uri umunyarugomo, umwirasi, inzimuzi cyangwa mariganya.

23Jya utera mugenzi wawe kukwizera akiri umukene,

bityo, namara gutengamara, muzanezerwa hamwe.

Naba ari mu gahinda, uzamugume iruhande,

kugira ngo, igihe azahabwa umurage, nawe uzagabane.

24Umuriro wo mu ziko ubanzirizwa n’ubushyuhe n’umwotsi,

kimwe n’uko mbere yo kumena amaraso, habanza ibitutsi.

25Sinaterwa isoni no kurengera incuti,

kandi nzanga kuyihisha ngo itambona;

26bityo ningira ibyago ari yo biturutseho,

uzabimenya wese azayirinda.

Kuba maso

27Ni nde uzagenzura ururimi rwanjye,

umunwa wanjye akawutoza kwitonda,

kugira ngo bitambera impamvu yo gutsitara,

n’imvugo yanjye ikandoha?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help