Zakariya 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibonekerwa rya munani: amagare ane y’intambara

1Nongeye kubura amaso ndabonekerwa: mbona amagare ane y’intambara yanyuraga hagati y’imisozi ibiri, iyo misozi igasa n’umuringa.

2Igare rya mbere ryari riziritse ku mafarasi y’amagaju; irya kabiri ku mafarasi y’umukara;

3irya gatatu ku mafarasi y’umweru; irya kane ku mafarasi y’umutuku.

4Nuko mbaza wa mumalayika twavuganaga, nti «Ibi bisobanura iki se, shobuja?»

5Umumalayika aransubiza ati «Iyo ni imiyaga ine yo mu kirere, iragiye ariko ibanje guhagarara imbere y’Umugenga w’isi yose.»

6Igare rikururwa n’amafarasi y’imikara rigenda ryerekeza mu gihugu cy’amajyaruguru, ay’imyeru agenda akurikiye ayo y’imikara. Amafarasi y’amagaju agenda yerekeje mu majyepfo,

7naho ay’umutuku agenda afite umuhati wo kuzenguruka isi. Uhoraho arayategeka ati «Nimugende muzenguruke isi.» Nuko azenguruka isi.

8Uhoraho arampamagara maze arambwira ati «Itegereze! Ariya agiye mu majyaruguru kururukiriza Umwuka wanjye mu gihugu cyo mu majyaruguru.»

Yozuwe yambikwa ikamba

9Uhoraho arambwira ati

10«Shyikira aya maturo agenewe abajyanywe bunyago, yatanzwe na Helidayi, Tobiya na Yedaya; ugende ubwawe uyu munsi winjire mu nzu ya Yoshiya, mwene Sefaniya, aho abo bantu bageze bavuye i Babiloni.

11Uzafate feza na zahabu ubikoremo ikamba, uryambike Yozuwe, mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru.

12Uzamubwire uti ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:

Dore umuntu witwa «Mumero», aho ahagaze hazamera ibintu byose, kandi azubaka Ingoro y’Uhoraho.

13Ni we uzubaka Ingoro y’Uhoraho, ni we uzambara imyambaro y’icyubahiro, akicara ku ntebe ya cyami kugira ngo ategeke. Umuherezabitambo azicarana na we ku ntebe ye ya cyami, maze bombi bazahamye icyizere nyakuri hagati yabo . . . ’

14Naho rya kamba rizaguma mu Ngoro y’Uhoraho, ryubahirize Helidayi, Tobiya, Yedaya na mwene Sefaniya, kandi ribe n’urwibutso rw’ubuntu bagize.

15Bityo rero, n’abari kure bazaza gufasha kubaka Ingoro y’Uhoraho, kandi muzamenya ko Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yabantumyeho. Ibyo ariko bizaba nimwumvira uko bikwiye Uhoraho, Imana yanyu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help